Baragurizaga umugeni bareba ko adafite intubya mu maguru-Rutangarwamaboko

Umupfumu Rutangarwamaboko, bamwe bita imandwa nkuru y’u Rwanda asobanura ko kuragura wari umuhango ukomeye wakorwaga mu Rwanda, ku buryo ntawashoboraga kugira icyo akora ataraguje kugeza no ku mugeni bareba ko adafite intubya mu maguru.

Rutangarwamaboko abicishije mu nyandiko ndende yashyize ku mbuga nkoranyambaha avuga ko kuraguza ari umwe mu mihango mikuru mu Rwanda umu ndetse no muri Benimana bose mu Rwanda umu no mu Rwanda rw’iyo.

Avuga ko kizira kikanaziririzwa; mu Kinyarwanda ntawe ujya kugira icyo akora gikomeye mu buzima atabanje kubaza(Kuraguza/ Gupfumuza) ngo amenye niba Imana yera cyangwa yirabura. Imana yera bikavuga ko bizamubera byiza, yirabura akazibukira kuko bitazamuhira cyangwa agahabwa Intsinzi yo kumutsindira ako kabi k’ubwire n’ubwitabire mu nzira ze.

Ibyo byabaga na mbere yo gushaka umugeni. Agira ati:

“Mu Kinyarwanda ntawe ujya gushaka mu muryango atabanje kuraguriza ngo awereze kimwe n’umugeni ubwe azahashaka niba atari uw’umugongo mubi cyangwa intubya mu maguru kuko yazatera Ubukenya n’Ubugingo buke mu muryango ashatsemo ndetse agatubya abantu n’Ibintu, uwo aragatsindwa i Rwanda.”

Mu kuraguriza Urushako kandi baraguriza n’umuranga kimwe n’umushyingira yewe n’ahazubakwa igisharagati bagaherako bahamura n’imitsindo itsirika itsinda abanzi abagome n’abagambanyi ndetse n’abarozi ngo batazarogera abageni mu gisharagati bakavaho babazinga urubyaro cyangwa n’ubugiri n’Ubugwiza bakabateza inyatsi cyangwa no kubazinga ubushake ejo bakazarara ntacyo babashije kwimarira cyo kubaka urugo.

Yungamo ko indagu ari nkuru kandi i Rwanda kuko ntacyo Igihugu cyashoboraga gukora kuva na kera na kare, haba gutera cyangwa kwitabara cyatewe batabanje kubiraguriza ku bapfumu bakuru bo mu Bicumbi.

Ati “Na Nyagasani Umwami wacu Ruganzu Ndoli ubwo yajyaga gutera Nzira ya Muramira wari warigize inganizi yabanje kubiraguriza kuri Nyagasani Ryangombe.”

Akomeza avuga ko bararaguza kwinshi bakaraguriza byinshi mu buzima, ku buryo ntakidatangirwa imbuto ngo babanze kureba ko izaberera cyangwa ko ariyo amatega. N’abafite imanza barazibariza bagahamura n’Imiti yo kuzica kubazibashoraho by’amanzaganya kimwe n’abahorana ibibamburira mu mitima yabo batagira icyo basarura kubera abajura badatuma baremya.

Ku bijyanye n’uwo muhango, Musenyeri Bigirumwami nawe, avuga akamaro gakomeye k’Indagu, mu gitabo cye yise Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda, yerekeye abantu bazima n’abandi bantu bazima, yerekeye abantu bazima n’abandi bantu bazimu, avuga ku by’indagu n’abapfumu by’i Bwami yagize ati:

“Abapfumu b’Umwami babaga ku Mbuto y’Umwami bitwaga Abagisha cyangwa Abakongori (bakomoka kuri Nkongori). Bajyaga kumuragurira na bo ubwabo babanje kwiragurira, baragurije n’urugo bazaraguriramo Umwami, Bamara kurwereza bakajya gucumbika muri urwo rugo bereje akaba ariho babagira Inka bereje bagiye kuragura. Inka bayihaga Imbuto y’Umwami bapfukamye.” (Urupapuro rwa 219.)

Nibwo Abakuru bagira bati: intabaza irira ku muziro, ukura utabaza ugasaza utamenye, Kandi Umwami uraguza yatsinze ubuguza.

Rutangarwamaboko avuga ko hari bimwe mu bishaka gukoma mu nkokora uwo muco.

Ati “Nyamara aho ya madini mazanano y’umurozi uvuka Ishyanga yatwinjiriye ngo azanye agakiza kandi ahubwo ari amaco y’inda ishaka gucura indi ikiyita nkuru niryo honyantekerezo n’icinyizamuco ryagiriwe Abanyarwanda, Abarundi n’ Abanyafurika muri rusange; abatindi kuzashaka uko bangisha Benimana iby’umuco wabo ngo bawubaceho kandi ari wo wari ishingiro rya byose.

Batangira guhimba imigani itarabagaho n’imvugo byo kubafasha kubibura imbuto y’umwimerere w’Umuco mu bantu nibwo bahimbye ikinyoma cyaje no kuba nk’igifashe kuburyo abatabizi ubu bagirango ni umugani nyarwanda kanaldi atari wo bati: Iby’abapfu biribwa n’Abapfumu. Bati: Kiliziya yakuye Kirazira. Bati ntawe uvanga amasaka n’amasakaramentu,….

Ariko ibyo byose Benimana bakabumvira bakabihorera ntibahangane nabo kuko hari batangiye kuzamo n’impfu ababyanga burundu bakicwa, abandi bagafungwa abandi bagakubitwa ibiboko, nuko abasigaye bati: ntacyo ku manywa tuzajya dusomerwa misa ariko n’ijoro dusome ku ntango (Umutetekero, Kuraguza no Kubandwa) bati: Umunyarwanda umuhisha ko umwanga nawe akaguhisha ko yabimenye ariko mugaturana iminsi ikicuma.

Atanga urugero rwa Rwubusisi rwa Kigenza bakomeje guhatiriza ngo abatizwe atabanje no kubiraguriza ngo ntakibazo Kiliziya yakuye Kirazira, nawe abaza Padiri wendaga kumubatiza ati: nibyo se Koko Padiri Kiliziya yakuye Kirazira….? Padiri ati: rwose.

Rwubusisi ati: none se Padi, niba koko Kiliziya yarakuye Kirazira ubwo koko iwanyu muryamana na ba nyako…..?
Padiri ati: hoji hoji genda gatsindwe n’Imana niba aribyo ahubwo sinkinakubatije.

Asoza asaba abanyarwanda kwiga kumenya iby’iwabo, bakabaho mu buzima bushingiye ku muco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *