Bakame yirukanywe burundu muri Rayon Sports, Minnaert ahindurirwa inshingano

Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari umunyezamu wa Rayon Sports yahagaritswe burundu muri iyi kipe nyuma yo kumvikana ayigambanira.

Ibyo ni bimwe mu byafatiwe mu myanzuro y’inama y’iyi kipe yabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018. Muri iyo myanzuro kandi umutoza mukuru watozaga iyi kipe Yvan Minnaert byemejwe ko ashakirwa indi mirimo.

IMWE MU MYANZURO Y’INAMA YA RAYON SPORT YO KUWA 17/06/2017

1.Hatowe v/president MUHIRWA FREDY

2.Hemejwe ushinzwe gukurikirana imishinga ya Rayon sport Claude

3.a)Minnaert arashakirwa indi mirimo akaba yagirwa umutoza wa Rayon sport academy.
b) Bakame agomba guhagarikwa burundu muri Rayon sport.

c) abandi bakinnyi bafitemo ibibazo bagomba kwihanangirizwa.

d) Ejo hazazanwa undi mutoza uvuye muri Bresil uzasimbura Yvan Minnaert.

4.Hashyizweho commite ya discipline izajya ihana ikanakebura inzego zose za Rayon sport.

5.Hemejwe ko amadeni Yose Rayon sports ibereyemo abantu batandukanye azishyurwa.

Ntakirutimana Deus‎

2 thoughts on “Bakame yirukanywe burundu muri Rayon Sports, Minnaert ahindurirwa inshingano

  1. Mbega byiza! Bakame,umugambaanyi. Minnaet, umutoza ufata imyanzuro ahubutse.

  2. bakomeze bamarane twe intare dukomeze twese imihigo kbs

    rayon nako fiance fc mwariye inka y’umwami izabakoraho

    apr fc oyeeeeeee

Comments are closed.