Shabani Hussein Tchabalala ntakibarizwa muri Rayon Sports

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Shabani Hussein Tchabalala yamaze kwerekeza muri Baroka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’epfo.

Amakuru the Source Post ikesha urubuga rw’iyi kipe agaragaza Shabani Hussein ari mu bakinnyi bashya iyi kipe yamaze gutangaza ko yaguze ndetse akazajya yambara nimero 17 mu mugongo.

Aya makuru kandi yemejwe n’ikinyamakuru cyitwa south Africa news nacyo cyatangaje ko Shabani Hussein ari umwe mu bakinnyi 10 bashya ba Boloka FC.

Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yaje muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere avuye mu ikipe y’Amagaju FC, ubwo yasinyaga amasezerano y’amezi atandatu.

Tchabalala yigaragaje cyane mu mukino nyafrika ,ubwo yatsindaga ikipe ya Lydia Ludic yo mu Burundi igitego 1-0 ku mukino wo kwishyura wabereye i Bujumbura maze afasha ikipe ya Rayon Sports gukomeza mu kindi cyiciro.

Yongeye kwigaragaza cyane mu mikino ibiri yahuje Rayon sports na Mamelodie Sundown aho n’umutoza Pitso Mosimane yavuze ko ari umukinnyi wuzuye ndetse aha akaba ari naho ikipe ya Baloka FC yamubengukiye.

Tchabalala yaje kwandikishija izina rye ubwo yasindaga ibitego 2 muri 3 Rayon yastindiye ikipe ya Costa de Sol yo muri Mozambike ku mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali ndetse buyihesha itike yo kujya mu matsinda ya Confederation cup bwa mbere mu mateka.

Mu mikino yakiniye Rayon sports muri shampiyona yayitsindiye ibitego 7 , gusa akaba yaramaze imikino itanu adatsinda.

Ntakirutimana Deus