Abicwa na COVID19 bashobora gutangira kugabanuka-Dr Ngamije

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko hari icyizere cy’uko mu cyumweru gitaha imibare y’abahitanwa n’icyorezo cya COVID19 ishobora gutangira kugabanuka kubera ikoreshwa ry’umuti wa Favipiravir mu buvuzi bw’abarwayi b’iki cyorezo.

Kuwa Gatatu tariki 20 z’uku kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda rwakiriye doze zigera ku 18 000 z’umuti wa Favipiravir, wifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID19. Gusa nyuma y’iminsi 3 uyu muti ugeze mu Rwanda abagera kuri 19 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo harimo na 7 cyahitanye kuri uyu wa Gatandatu.

Icyakora Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko hari icyizere ko guhera muri iki cyumweru gitangiye kuri uyu wa Mbere umubare w’indembe n’uw’abahitanwa na COVID19 ushobora gutangira kugabanyuka bitewe n’ikoreshwa rya Favipiravir mu kubitaho.

Ngamije ati “ mu barwayo tuvuga ko borohewe cyangwa ko twasezereye, haba harimo n’abageze I Kanyinya na Gatenga, ndetse na  Nyarugenge. Nabaha nk’urugero mrui iyi minsi ibiri ishize, harimo n’uyu wa none nyine, twasezereye abantu basaga 45 muri ibyo bitaro byombi, kandi ni ahantu hajya abantu bafite ikibazo gifatika. Twizeye yuko n’izindi ngamba zimaze gufatwa cyane izafashwe muri iki cyumweru, harimo kureba ukuntu twajya tubageza kwa muganga vuba  bishoboka, ndetse bamwe tukabaha n’imiti imaze kujya ku isoko nkuko twabivuze mu cyumweru gishize, biri kugaragara yuko umuntu iyo yitaweho hakiri kare, ndetse ushobora gufata iriya miti, dufite icyizere yuko hari icyo biza guhindura mu mibare y’abantu bapfa. Turaza wenda kubibona muri iki cyumweru dutangiye, …..”

Mu zindi ngamba inzego z’ubuzima zizeye ko zizatuma imibare y’abahitanwa n’icyorezo cya COVID19 igabanuka, harimo kugeza kwa muganga abanduye batararemba ndetse n’igabanuka ry’imibare y’abandura by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali umaze iminsi 5 ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

 

Ku rundi ruhande ariko Polisi y’igihugu igaragaza impungenge z’uko hari bamwe mu banyakigali bagenda biguruntege mu iyubahirizwa ry’izi ngamba, nk’uko umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’umutekano muri polisi y’igihugu CP George Rumanzi yabisobanuye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase anenga imyitwarire nk’iyo kuko hari uburyo bwashyizweho bwo gufasha abakeneye serivisi z’ingenzi hashingiwe ku masomo yavuye muri Guma mu rugo ya mbere.

Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi ba COVID19 basaga 4 000 ni bo bagikurikiranwa n’abaganga icyakora hafi 95% bakurikiranirwa mu ngo zabo. Inzego z’ubuzima zikaba zivuga ko ubu ibigo byita ku ndembe za COVID19 bifite ubushobozi bwo kwakira izigera kuri 500 kuko n’ibitaro byose byo hirya no hino mu gihugu byasabwe guteganya nibura ibitanda 10 bigenewe izo ndembe.

Umva icyo Minisitiri Dr Ngamije Daniel abivugaho

Ivomo :RBA

The Source Post