Kamonyi: Gitifu aravugwaho gukubitira abaturage mu ruhame bambaye ubusa

Yanditswe na N.Mana D

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga mu murenge wa ngamba ho mu karere ka Kamonyi aravugwaho gukubitira abaturage ku karubanda bambaye ubusa, ibyo bamwe bafata nko kubandagaza no kubatesha agaciro.

Uyu muyobozi witwa Mbonyubwayo Emmanuel ngo agukekaho ikosa akagusanga uryamye akakwirukankana ku musozi wambaye ubusa ari nako agukubita nkuko biri mu nkuru dukesha TV1.

Umugore umwe wo muri aka kagari avuga ko uyu muyobozi yabatunguye akabasanga mu buriri, aho akomeza avuga ibyakurikiyeho.

Ati “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo barakingura, barinjira, badusanga mu buriri baradukubitagura n’umugabo twari twitangiriye n’umurimo w’abashakanye….ankubita ingumi mu musaya…”

Icyo gihe ngo bose birukanse bambaye ubusa, nyuma umwe muri bo bamutiza ikiringiti aragikenyera.

Abatuye muri aka kagari bavuga ko ari ingeso yokamye uyu muyobozi, yo gusanga abantu mu gitanda akabakoza isoni, nyamara ngo atigeze abahamagaza ngo bisobanure ku byo bakekwaho.

Ibi bishimangirwa n’amashusho yakwirakwiriye mu gitondo cyo ku wa mbere(ejo hashize),  y’undi mugabo wakubitwaga wambaye ubusa.

Uyu mugabo ngo yagundaguranaga n’uyu muyobozi washakaga kumwambika amapingu yambaye ubusa, abana n’abakuru bashungereye ubwambure bwe.

Abaturage bamusabira ko yajyanwa mu kigo ngororamuco, ubusanzwe kujyanwamo abaturage bagaragaje imyitwarire mibi, kuko ngo na we babona nta burere afite. Ndetse bamwe bakamusabira ko yakweguzwa kuko ngo ntibikwiye ko yasebya ababyeyi yereka ubwambure bwabo abana.

Iki kinyamakuru ngo cyagerageje kumuhamagara ntiyacyitaba.

Nubwo ngo iki kibazo kimaze kuba kenshi, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi butangaza ko butari bukizi, gusa bwemeza ko bugiye kugikurikirana nkuko byemezwa na Meya Tuyizere Thaddée.

Agira ati “Turabikurikirana….. kandi dufite inzego dukorana zifite ubushobozi bwo gukurikirana buri kintu cyose, ubu rero numva turi bubijyanemo tugakurikirana kandi uwo twasanga yabigizemo amakosa arabihanirwa, yaba ari ibijyanye n’akazi, ariko yaba ari no kuvogera uburenganzira bw’undi hari inzego zibikurikirana…”

Mu karere ka Musanze hari abayobozi barimo ba gitifu b’imirenge bagiye bakurikiranwaho guhohotera abaturage, bamwe muri bo bamaze kubihamywa n’inkiko ndetse ziranabahana mu gihe abandi bakiburana. Abayobozi basabwa kenshi kuyobora abaturage batabahutaza, n’abaturage bagasabwa kugandukira ubwo buyobozi bakurikiza amategeko.

 

Loading