Abakoreye sosiyete Quick Star Service LTD bayishinja kubambura kuva 2019

Bamwe mu bakoreye ikigo cyigenga gicunga umutekano cya Quick Star Service LTD bakoraga akazi ko gucunga umutekano ku nzu zikinirwaho imikino y’amahirwe bo mu karere ka Karongi bavuga ko kuva muri 2019 hari amafaranga iki kigo kitarabishyura, bagasaba ko bayahabwa.

Aba bakoreye iyi sosiyete bacunga umutekano nzu zirimo ibyuma bikinirwaho imikino y’amahirwe bizwi ku izina ry’ibiryabarezi byari mu murenge wa Rubengera na Bwishyura ho mu karere ka Karongi, bavuga ko bifuza kwishyurwa amafaranga bakoreye.

Umwe agira ati” Dufite ikibazo cya kampani twakoreye ya Quick Star Service LTD kuva mu kwezi kwa gatandatu 2019 ikaba yaratwambuye amafaranga, twakoranye batubwirako bazatwishyura nyuma haza gutera icyorezo(COVID-19), ntabwo twakomeje gukora ariko ndizerako amezi twari tugejejemo tuyaziranyeho”.

Undi agira ati” Twebqwe noneho nk’abakozi twakoze tukibaza tuti ‘ese niba umuntu yishyuje bikagera mu mwaka n’igice nta gisubizo gitangwa cyo kwishyura umukozi wakoze ubwo aba atunzwe n’iki?, kuko tuba twagiye gukora hari byinshi dukeneye tukaba dukeneye ko iyo kampani yatwishyura”.

Aba baturage baje aho radio Isangano dukesha iyi nkuru ikorera barenga batanu bamwe bavuze ko iyi kampani ibarimo abmafaranga ibihumbi 90, abamdi  100, hari n’uwo irimo ibihumbi 158 Frw. Bavuga ko iyo bahamagaye ubuyobozi bwa Quick Star Service LTD butabitaba.

Kamana Jean Damascene, umuyobozi w’ishami rishinzwe umutungo mu kigo Quick Star Service LTD avuga ko bari mu nzira yo gukemura iki kibazo mu minsi ya vuba.

Agira ati” kampani ikibazo cyabo irakizi, dufite lisiti yabo n’amafaranga buri wese yari agejejemo COVID-19 ijya gutangira, twamenyesheje akarere, tumenyesha inzego z’umutekano amakuru barayafite tubabwira ko tuzabishyura, kandi turi willing[dufite ubushake] muri iyi minsi ko tuzabishyura, twagombaga kubishyura mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize ariko kubera ibihe bya COVID-19 namwe murabizi n’ubu turi muri lockdown[Guma mu rugo] hano muri Kigali kuko niho headquarter[icyicaro] yacu iri, gusa amafaranga arahari turimo turabiteganya mugihe gito gishoboka ntabwo bishobora kurenza ndetse uku kwezi kwa mbere amafaranga yabo batayabonye”.

Umunyamategeko Simeon Nzabahimana avuga ubundi iyo ikigo gikoresheje abakozi ntikibishyure bitabaza umugenzuzi w’umurimo mu karere baherereyemo, kubahuza byananirana bakitabaza inkiko. Aba baturage bavuga ko bamwitabaje ariko ikibazo cyabo na n’ubu Quick Star Service LTD ntitaragikemura ngo ibahe amafaranga yabo.

(Ifoto :Radio Isangano)

The Source Post