Ibihuha ku mpfu nyuma y’urukingo rwa COVID-19, ukuri n’ibinyoma

Umwe mu bakuze ari gukingirwa muri Norvege, POOL / REUTERS

Ikigo gishinzwe iby’imiti muri Norvege giherutse kwibaza niba hari ingaruka zitifuzwa zikomeye urukingo rwa COVID-19 rugira ku bageze mu za bukuru baruhawe n’abakwibasirwa kurusha abandi. Ibi ni bimwe mu bihuha bivugwa kuri uru rukingo.

Muri iyi nkuru byibazwa niba urwo rukingo rwatera ingaruka zikomeye ku baruhawe zirimo n’urupfu.  Ni uguhsidikanya kwadutse mu ntangiriro z’umwaka 2021, bamwe bahinduye politiki, kugeza ubwo babyamamaza ku mbuga nkoranyamba, muri gurupe nyinshi bahuriyemo, bagamije kurwanya iby’urukingo rwa COVID-19 nkuko bigaragara mu nkuru ndende y’ikinyamakuru le Monde.

Ibyatangajwe birasaba ubushishozi kuko bigoye kwrekana isano iri hagati y’urukingo rwatanzwe ndetse n’urupfu. Muri rusange ngo birorshye ko umuntu yapfa nyuma yo gukingirwa, nyamara upfuye atazize urukingo, cyane ko abaruhabwa ari abafite ubuzima budakomeye.

Imibare y’abapfa kandi ngo ishobora guterwa n’amahitamo yo gukingira ya buri gihugu. Urugero rwa hafi ni uko abafite ubuzima budakomeye mu Burayi bw’i Burengerazuba ari bo bashyizwe imbere, mu gihe u Bushinwa bwahereye ku bafite imbaraga bakorera igihugu, Israel yakingiye aantu miliyoni ebyiri ku zisaga 9.2 zihatuye, mu gihe ibihugu byegereye inyanja by’i Burayi byabikoze mu mucyo.

Abagamije gukwirakwiza ibihuha  ngo bakomeje kwifashisha za videwo, ku mbuga nkoranyamba berekana ko ibintu byacitse, bifashishije imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ikingirwa.

UKURI KURI HE?

Iperereza ryakozwe ku basheshe akanguhe 13 muri Norvege

Ikigo cyo muri Norvege gishinzwe iby’imiti kitwa Statens legemiddelverk, giherutse gutangaza tariki 15 Mutarama 2021, impfu z’abantu 23 bapfuye bifitanye isano n’uukingo rwa COVID-19. Muri rusange ni abantu 33, barimo 13 bakurikiranywe mu buryo bw’icukumbura bukomeye. Umuyobozi w’iki kigo Sigurd Hortemo yavuze ko«  Igenzura ryerekanye ko hari ingaruka zisanzwe zirimo kugira iseseme, umuriro  bishobora kuba byaratije umurindi urupfu rwa bamwe mu barwayi n’ubundi bari bafite ubuzima budakomeye.

Byatangajwe ko abo bantu 13 bapfuye, bari bageze mu zabukuru, ufite imyaka mike ari 80, nyamara ngo harimo n’abafite mu myaka 90, ndetse banarwaye indwara zikomeye zirimo iz’umutima, umusonga n’ibindi. Aha rero isano hagati y’urupfu n’urukingo bahawe ntabwo yigeze igaragazwa.

Ubwo ubwo bucukumbuzi bwakorwaga, abantu basaga ibihumbi 42 nibo bakingiwe muri Norvege, bahereye ku bafite ubuzima bworoshye, abakuze, abarwayi…. Cya kigo Statens legemiddelverk cyagaragaje ko inyingo yakozwe n’ibigo bikora inkingo bya BioNTech na Pfizer byitaye ku bageze mu zabukuru kuva mu myaka 85 n’abarwaye cyane. Ariko n’ubusanzwe ngo ni abakunze kwibasirwa n’urupfu ku kigero cyo hejuru. Muri Norvege, hagaragara impuzandengo(Moyenne) y’abantu 400 bapfa buri cyumweru; ni ukuvuga aba bageze mu zabukuru aho baba bacumbiwe mu nzu zibagenewe  (les maisons de retraite norvégiennes).

IBYO ABANTU BATAZI

Iperereza ryaratangiye ku muganga w’umunyamerika wapfuye

Umuganga w’umunyamerika wavuraga indwara zirimo iz’abagore w’imyaka 56 witwa Gregory Michael wari utuye muri Floride,  yagaragaje ibimenyetso by’indwara y’amaraso ijya igaragara nyuma y’inkingo zimwe na zimwe nk’iz’iseru n’izindi hari nyuma y’iminsi itatu akingiwe. Yishwe no kuviramo imbere(mu bwonko) tariki 4 Mutarama, nyuma y’iminsi 16 akingiwe. Amashyirahamwe yo muri Amerika ndetse n’uruganda rukora inkingo rwa Pfizer batangiye iperereza, kugeza ubu ntiharatangazwa igisubizo cya nyuma ku bijyanye n’impamvu y’urupfu rwe niba rufitanye isano n’urwo rukingo.

IBIKWIYE KWITONDERWA

Muri Israël, umugabo w’imyaka 75 y’amavuko yapfuye nyuma y’amasaha abiri amaze gukingirwa urukingo rwa sosisyete Pfizer nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu. Iby’ibanze byagaragajwe n’iperereza ryakozwe ntibyerekanye isano riri hagati y’urwo rukingo n’urupfu rwe.

Bwana  Chezy Levy, umuyobozi mukuru wo muri minisiteri y’ubuzima yatangaje ko iperereza bakoze mu gihe cy’amasaha abiri uwo mugabo akingiwe nta ngaruka yagaragazaga zatewe n’urukingo.

Ahubwo baje kubona ko yishwe no kunanirwa k’umutima, ukunanirwa k’umutima we kwahuriranye n’ihagarara ry’ibice byawo bityo bimuviramo urupfu.  Iby’uru rupfu byatumye abantu bibaza ingaruka zishoboka ku rukingo n’abantu bafite indwara zidakira.

IBITARI UKURI

Oya, nta bantu 50 bishwe n’urukimgo muri Alpes-Maritimes

Kuri twita (Twitter) hari abarwanya urukingo batangaje tariki 18 Mutarama ibihuha ko urukingo rwa COVID-19 rwahitanye abantu 50 bageze mu zabukuru batuye ahitwa  Alpes-Maritimes. Nyuma  byagaragaye ko abo bantu batishwe n’urukingo ahubwo bishwe n’indwara ya COVID-19 bari barwaye.

Igihuha ku mukecuru wakingiwe bwa mbere mu Bufaransa akabikwa ari muzima

Mauricette,  ni umukecuru w’imyaka 78 y’amavuko, wakingiwe bwa mbere mu Bufaransa, yakingiwe tariki 27 Ukuboza 2020, nyuma bakwirakwizwa inkuru ku mbuga nkoranyambaga ko yapfuye nyuma yo gukingirwa, aya makuru yatambukijwe yari ibihuha nkuko byemejwe na Meya  w’umujyi wa Seine-Saint-Denis, Bwana  Stéphane Blanchet, aho aba mu nzu z’abakuze.

Hari n’izindi ngero z’abagiye bavugwa ko bishwe n’inkingo nyamara ngo si ukuri.

 Mu Rwanda bihagaze gute?

The Source Post iri gutegura inkuru ku bijyanye nuko abaturage bafata iby’uru rukingo, ese bararuzi, biteguye kurwikingiza. Bamwe mu bantu twaganiriye bakoresha imvugo ngo bazagukingire urwanjye n’urwawe. Gusa Leta ifite gahunda yo gukingira abantu 20% mu bihe bya mbere, bazaba barimo abageze mu zabukuru n’abafsha mu buzima bwa buri munsi mu guhangana n’iki cyorezo, barimo abaganga n’abandi.

Umwe mu bakuze ari gukingirwa muri Norvege, POOL / REUTERS