Abasenyeri muri Amerika bashyigikiye kwambura Perezida Biden ‘ubunya-Gatorika’

Abasenyeri bamwe batekereza ko Perezida w’Amerika wa kabiri w’umunyagatolika akwiye kwimwa Ukarisitiya. Ukwemera kwa Biden n’akazi ke mu butegetsi byaba ari ibintu bibiri bidashobora guhuzwa?

Ku bijyanye n’ukwemera, Perezida Joe Biden ntazuyaza mu kuvuga aho ahagaze.

Buri mpera y’icyumweru iyo ari mu mujyi, ajya mu misa i Washington. Buri wa gatandatu nimugoroba cyangwa ku cyumweru mu gitondo, imodoka zikurikiranye zimujyana kuri Kiliziya yitiriwe Ubutatu Butagatifu aho Perezida John Kennedy, undi Perezida w’Amerika umwe w’umunyagatolika, yakundaga kujya gusengera nkuko BBC ibitangaza.

Akora ku kimenyetso cy’umusaraba mu ruhame, ndetse ubunyagatolika bwe bwumvikana mu magambo ye no mu ngamba ze.

Nyamara ariko aho Biden ahagaze ku gukuramo inda, ndetse n’uburyo ashyigikiye uburenganzira ku bijyanye n’imyororokere, bigongana n’inyigisho za Kiliziya Gatolika.

We ubwe yagaragaye nk’ubangamiwe n’igitekerezo cyo gukuramo inda. Mu myaka ishize, yibajije niba urubanza ruzwi nka Roe v Wade, rwanditse amateka ubwo urukiko rw’ikirenga rw’Amerika rwemezaga mu mategeko y’Amerika uburenganzira bwo gukuramo inda, “rutararengereye”.

Ariko muri iki gihe ashyigikiye uburenganzira bw’umugore bwo guhitamo niba ashaka kubyara umwana cyangwa gukuramo inda, kimwe mu biranga politiki yemera impinduka.

Biden arimo gusenga mu Kiliziya
Biden, Perezida w’umunyagatolika, yagerageje gushyira ku kigero kimwe ukwemera kwe na politiki, mu gihe cy’ubutegetsi bwe(ifoto/GETTY IMAGES)

Abanyagatolika b’ibitekerezo bishaka impinduka bashima aho Biden ahagaze ku bijyanye no gukuramo inda, mu gihe abakomeye ku mahame-shingiro ya Kiliziya Gatolika bo bamwamagana.

None ubu abasenyeri bamwe baravuga ko akwiye kwimwa Ukarisitiya kubera ibitekerezo bye bijyanye n’uburenganzira bw’imyororokere (cyangwa irondoka mu Kirundi).

Kubera iyo mpamvu, Ukarisitiya ubu yahindutse izingiro ry’urugamba hagati y’abasenyeri gatolika bakomeye ku bya kera n’abashaka impinduka.

Nyuma y’amezi atandatu ashize yinjiye muri White House nka Perezida w’Amerika, umuhate wa Biden wo guhuza politiki igamije impinduka n’ukwemera kwe kwa gatolika wabaye urutambi rukongeza kutavuga rumwe.

John Kennedy, uboneka hano kuri Kiliziya yo muri leta ya Kentucky mu 1962, ni we wabaye Perezida w'Amerika wa mbere w'umunyagatolika
John Kennedy, uboneka hano kuri Kiliziya yo muri leta ya Kentucky mu 1962, ni we wabaye Perezida w’Amerika wa mbere w’umunyagatolika(Ifoto/GETTY IMAGES)

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ubwo Kennedy yari muri White House, ukwemera kwe ni gacye cyane kwagarukwagaho mu bitangazamakuru.

Kennedy yirengagije ukwemera kwe, ndetse ubwo yiyamamazaga asobanura neza ko kutazagira uruhare rukomeye mu butegetsi bwe.

Kennedy ntiyahaga agaciro kanini idini rye, ku ruhande rumwe bitewe nuko yari azi ko rishobora kubangamira amahirwe ye yo gutorwa.

Benshi barebye nabi ubunyagatolika bwe. Mu ijambo yavuze yiyamamaza, yagize ati: “Ndi umukandida perezida w’ishyaka ry’abademokarate, nkaba nanone narisanze ndi umunyagatolika”.

Bitandukanye na Biden we washimangiye ukwemera kwe.

Drew Christiansen, umupadiri w’umuyezuwiti akaba ari n’umwarimu kuri Kaminuza ya Georgetown muri Amerika, agira ati:

“Kennedy yari umunyagatolika cyane, ahitaruye, mu gihe kuri Perezida Biden [kuba umunyagatolika] biri ku mugaragaro cyane mu buzima bwe”.

Ku ruhande rumwe kubera iyo mpamvu, umubano wa Biden na Kiliziya Gatolika ukurikiranirwa hafi muri iki gihe cy’ubutegetsi bwe.

Nanone kandi, abasenyeri bakomeye ku bya kera baramunenze kubera ibitekerezo bye bigamije impinduka, bakavuga ko adakwiye guhabwa ‘Umubiri wa Kristu’.

Mu kwezi kwa gatandatu, abihayimana batoreye gukora umushinga w’itangazo rijyanye n’Ukarisitiya, mu nama barimo y’Inama Nkuru y’Abasenyeri Gatolika y’Amerika, ishyirahamwe ryemewe na Vatican.

Ubu itsinda ry’abasenyeri ririmo kwandika itangazo ryiga ku iyobokamana rikubiye mu Gusangira Gutagatifu, nkuko uyu muhango w’Ukarisitiya witwa muri Kiliziya Gatolika.

Anna Lulis, impirimbanyi akaba n’umuhanga mu ibarurishamibare, yicaye mu cyumba cye cy’uruganiriro i Washington, akikijwe n’amashami y’imikindo yumagaye yo ku munsi mukuru wa Mashami ndetse n’amashusho ya Bikira Mariya, agira ati:

“Iyo umuntu akorana bigaragara no gukuramo inda, icyo ni icyaha gikomeye muri Kiliziya”.

Avuga ko Biden “arimo kubaho mu cyaha gikomeye”, kubera ukuntu ashyigikiye uburenganzira bwo gukuramo inda, ndetse ko adakwiye guhazwa.

Anna Lulis, impirimbanyi irwanya gukuramo inda, avuga ko Biden "arimo kubaho mu cyaha gikomeye" ndetse ko adakwiye guhabwa Ukarisitiya
Anna Lulis, impirimbanyi irwanya gukuramo inda, avuga ko Biden “arimo kubaho mu cyaha gikomeye” ndetse ko adakwiye guhabwa Ukarisitiya

Mu kwezi gushize, Biden yabajijwe ku nkundura y’abanyagatolika bakomeye ku mahame ya kera, ndetse no ku muhate wabo wo gutuma adahazwa.

Yavuze ko adatekereza ko Kiliziya yashyira mu bikorwa gahunda yamubuza guhabwa Ukarisitiya. Abajijwe kuri iki kibazo, yagize ati: “Ibyo ni ibijyanye n’ubuzima bwite. Sintekereza ko bizabaho”.

Ariko mu by’ukuri, nkuko Perezida abizi, umubano we na Kiliziya ni ikintu gikurikiranirwa hafi n’abaturage. Ibyo ntibitangaje, bitewe n’ukuntu politiki n’idini bihurizwa hamwe muri Amerika, umugenzo wiyongereye mu myaka ya vuba aha ishize.

Muri iki gihe, byagorana kwiyamamariza ku mwanya runaka utagaragaje ukwemera kwawe muri nyir’Ububasha Mukuru. Nubwo Amerika muri rusange yarushijeho kutabogamira ku idini runaka, idini ry’umutegetsi riracyari ikintu cy’ingenzi kuri benshi.

Ndetse n’abategetsi b’Amerika bakinwaho filime batabayeho, baba bafite idini runaka – Perezida Josiah Bartlet wakinweho ikinamico The West Wing yo kuri televiziyo yasohotse mu 1999, inkuru ye yanditswe imugaragaza nk’umunyagatolika ukunda gusenga cyane, wagize ikibazo cyuko politiki ye n’ukwemera kwe byagonganye.

Ubwo Biden yasuraga Padiri Kevin Gillespie, uyu yaramubwiye ati: "Uhawe ikaze hano"
Ubwo Biden yasuraga Padiri Kevin Gillespie, uyu yaramubwiye ati: “Uhawe ikaze hano”

Ndetse ahitaruye za ‘cameras’, abatageze kuri kimwe cya kabiri cy’abarepubulikani bavuga ko baba bashaka gutora umuntu utemera ko Imana ibaho, nkuko bivugwa n’ikigo Gallup cy’ikusanyabitekerezo. Birashoboka ko ibi bituma kugira ukwemera ari ikintu kitavugwaho gifasha umuntu gutsindira umwanya w’ubutegetsi.

Mu miterere ya Kiliziya Gatolika, abasenyeri bakuru n’abapadiri bo hasi bafata icyemezo cyabo bwite ku kuba baha Ukarisitiya Perezida, cyangwa undi munyapolitiki uwo ari we wese, cyangwa niba bamusubiza inyuma ntayihabwe.

Padiri Kevin Gillespie, wo kuri Kiliziya y’Ubutatu Butagatifu iri i Georgetown muri Washington, aha ikaze Perezida, ndetse n’abo muri iyo Paruwasi na bo bamuha ikaze.

Barimo gukurikiza ibyifuzo bya Wilton Gregory, Musenyeri mukuru wa Washington, wasobanuye neza ko atemera ko abapadiri bakwiye kwima Ukarisitiya Perezida.

Gregory yabwiye urubuga rw’amakuru Catholic News Service rwa Kiliziya Gatolika, ati: “Dukwiye kuba kiliziya iba mu kugirana ikiganiro, n’iyo twaba turi kumwe n’abo dufite bimwe tutemeranywaho mu buryo bukomeye”.

Biden yari umwe mu bategetsi b'Amerika bahuye na Papa Francis ubwo yasuraga Amerika mu 2015
Biden yari umwe mu bategetsi b’Amerika bahuye na Papa Francis ubwo yasuraga Amerika mu 2015(ifoto/GETTY IMAGES)

‘Kugira Ukarisitiya intwaro’

Kuri ubu muri Amerika habarurwa abanyagatolika miliyoni 51, bangana hafi na kimwe cya gatanu cy’abaturage b’iki gihugu.

Aba bayoboke bacitsemo kabiri, ku kigero cya 48% na 47%, ku ruhande rw’abarepubulikani no ku ruhande rw’abademokarate. Igice gito gusa cyabo, kingana na 14%, ni cyo kivuga ko ari ingenzi cyane ko umukandida aba ahuje ukwemera na bo, nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’ikigo Pew Research Center.

Nyamara ariko hari ugucikamo ibice gukomeye ku banyagatolika bo muri Amerika kuri Perezida n’Ukarisitiya.

Benshi muri bo bavuze ko Perezida adakwiye kwimwa Ukarisitiya kubera ibitekerezo bye ku gukuramo inda, ariko hafi kimwe cya gatatu ntibabikozwa, barimo na benshi b’abanyagatolika b’abarepubulikani cyangwa babogamiye ku barepubulikani.

Adam Wozniak, umunyeshuri kuri Kaminuza ya Georgetown, avuga ko Perezida Biden abumbatiye indangagaciro y'umuyezuwiti y'ukwemera n'ubutabera
Adam Wozniak, umunyeshuri kuri Kaminuza ya Georgetown, avuga ko Perezida Biden abumbatiye indangagaciro y’umuyezuwiti y’ukwemera n’ubutabera

Adam Wozniak, wiga Ikilatini nk’isomo rikuru kuri Kaminuza ya Georgetown, ishuri ry’abayezuwiti riri hafi ya Kiliziya y’Ubutatu Butagatifu, avuga ko igikuru mu bunyagatolika ari “ukwemera gutanga ubutabera”.

Atekereza ko Perezida Biden abumbatiye iyi ndangagaciro abinyujije mu bikorwa bye byo gufasha abafite amikoro ari hagati na hagati (middle class/classe moyenne), ndetse no mu guteza imbere uburinganire bw’amoko.

Adam agira ati: “Ntekereza ko Biden rwose ahagarariye uko kwemera, kuko akorera byinshi umuryango mugari [sosiyete]”.

“Gukuramo inda ni igice kimwe gusa, kandi ntekereza ko wibanze kuri icyo gusa, wakwibagirwa ishusho ngari”.

Manny Yrique, wiyita “umunyagatolika utavangiye”, ukora ibicuruzwa byamamaza amakompanyi mu mujyi wa Phoenix, we abibona ukundi.

Avuga ko Biden n’abandi banyapolitiki bashyigikiye uburenganzira bujyanye n’imyororokere bari kurenga ku ihame rya Kiliziya.

Avuga ko Perezida akwiye kujya ahagarara inyuma mu gihe cya misa, kandi ntahabwe Ukarisitiya. Ati: “Yishyize hejuru y’inyigisho za Kiliziya”.

Nate Tinner-Williams, wiga ibijyanye n’idini gatolika mu birabura kuri Kaminuza ya Xavier mu mujyi wa New Orleans, ntabwo yemera aho Biden ahagaze ku gukuramo inda.

Ariko nanone, Tinner-Williams avuga ko Perezida akwiye kwifatira icyemezo we ubwe niba akwiye gukomeza guhazwa cyangwa niba akwiye kubireka, akavuga ko kuba Kiliziya yabitangaho itegeko kwaba ari ugukabya, kandi bikaba ari n’ikintu kibi.

Tinner-Williams, avuga ku kuntu biba bimeze iyo umuntu ategereje guhazwa mu misa, ati: “Ntabwo wamenya icyo uriya muntu yemera mu by’ukuri muri icyo gihe”.

“Biden ashobora kugaragara ku murongo, ubundi agahindura ibyo atekereza ku gukuramo inda”.

Tinner-Williams yongeraho ati: “Ingamba ya Kiliziya yatuma habaho gutekereza nabi ku muntu”.

Jamie Manson, umutinganyi ubyemera ku mugaragaro akaba n’impirimbanyi ishyigikiye gukuramo inda, avuga ko akunda ukuntu Biden ahuza ukwemera na politiki.

Manson ati: “Ntekereza ko ari umunyagatolika mwiza kubera ukuntu agaragaza ibitekerezo binyuranye [n’ibimenyerewe]”.

Manson yongeraho ko Biden “akomoza ku kwemera kwe” mu buryo buhoraho ndetse “akoresha ukwemera kwe mu gusobanukirwa akababaro ke bwite”. Yemera ko Biden akwiye guhazwa.

Avuga kuri Biden, impirimbanyi Jamie Manson agira ati: "Ntekereza ko ari umunyagatolika mwiza kubera ukuntu agaragaza ibitekerezo binyuranye"
Avuga kuri Biden, impirimbanyi Jamie Manson agira ati: “Ntekereza ko ari umunyagatolika mwiza kubera ukuntu agaragaza ibitekerezo binyuranye”

Abakristu ubu barimo kujya impaka kuri Ukarisitiya, no kuri Perezida.

Mu gihe abasenyeri baba bateye izindi ntambwe bakamwangira guhazwa, benshi mu bashaka impinduka bazitandukanya n’abo basenyeri.

Ariko, hatitawe ku cyo abasenyeri bazatora, hari ikintu kimwe kigaragara neza: politiki muri Amerika yarushijemo gucamo ibice abanyagatolika, bigaragaza ukuntu igihugu kimeze no hanze ya Kiliziya.

Abasenga cyane, bo nibura bashobora gusengera ko ibintu byamera neza kurushaho.