Liberia: Havutse uburakari ubwo minisitiri yamenaga ‘shampanye’ ku modoka yaguriye umugore we

Hari uburakari cyane cyane mu rubyiruko rushyigikiye ishyaka riri ku butegetsi nyuma y’uko minisitiri wungirije mu biro bya perezida yafashwe amashusho ari gusuka champagne ihenze ku modoka y’igiciro yari yaguriye umugore we nk’impano y’isabukuru.

Ishami ry’urubyiruko rw’iryo shyaka rivuga ko igikorwa cya James Emmanuel Potter cyo mu cyumweru gishize ari “ukwirata ubukire bidakwiye”.

Bavuga ko ibi binyuranyije n’amahame n’ingengabitekerezo iryo shyaka rishingiyeho.

Bashinja uyu mutegetsi – ushinzwe ibikoresho mu biro bya perezida – kutita ku kuri kw’ibiriho, muri kimwe mu bihugu bikennye cyane muri Africa.

Gusa uyu mu minisitiri wungirije yasubije abamunenga, yandika kuri Facebook ko ari umuntu ukorera umushahara ngo umufashe gukora icyamushimisha.

Umwe mu bakoresha Facebook yamunenze avuga ko: “Potter, yaguriye umugore we Audi SUV maze ayimenaho amacupa ahenze ya champagne mu gihe rubanda bari mu bubabare. Ibi ni ukwifatanya n’abakene?”

Undi arandika ati: “Iyi ni imwe mu mpamvu bakena nyuma y’imirimo ya leta. Babaho ubuzima buhenze birengangije abaturage baribwa n’ubukene!”

Abandi ariko banditse barengera uyu mutegetsi.

Umwe ati: “Nta gikomeye kiri mu kuba umugabo yagurira umugore we imodoka. Arakora kandi nizera neza ko umushara we wagura iyi modoka ntoya. Mureke uru rwango.”