Leta yemeje guma mu rugo ya gatatu muri Kigali n’iya kabiri mu turere 8

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyira muri guma mu rugo uturere 8 n’Umujyi wa Kigali hamaze iminsi hagaragara abantu benshi banduye COVID19, ni mu gihe utundi 19 twagumishijwe muri gahunda ya guma mu karere.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabaye kuwa 14 Nyakanga 2021 kizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2021.

Utwo turere ni Kamonyi, Rwamagana, Musanze, Rutsiro, Burera, Gicumbi, Nyagatare na Rubavu. Ni mu gihe izo ngamba nshya zizageza kuwa 26 Nyakanga.

Gushyirwa muri guma mu rugo bisobanuye ko ingendo zitandukanye zibujijwe, imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n’iz’abantu ku giti cyabo ntabwo zemerewe gukora, moto n’amagare ni uko muri utwo turere ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo. Gusurana ku batuye muri utwo turere birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi [z’ingenzi].

Amashuri yose muri utwo turere harimo na za Kaminuza arafunze ariko hagomba gutangazwa amabwiriza yihariye areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya leta, ibi kandi bireba n’abo mu turere tutashyizwe muri guma mu rugo, turi muri guma mu karere.

Abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe bazakomeza gukora ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni ku nshuro ya gatatu Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo kuko iya mbere yabaye mu mpera za Werurwe 2020, ikomeza muri Mata no mu ntangiriro za Gicurasi , byongera muri Mutarama 2021. Hagati aho hari imirenge n’utugari byagiye bishyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Iyi guma mu rugo ishyizweho mu gihe mu Rwanda habonekaga ku munsi abantu bakabaka 900 banduye covid-19, mu gihe muri guma mu rugo ya kabiri muri Kigali abantu banduraga mu gihugu bari hafi 365 ku munsi. Guma mu rugo yaje gutuma bagabanuka bagera  ku 150 mu gihugu hose, muri Kigali bava ku 197 hafi 200 bagera kuri 50, 60. Abapfa nabo bavuye kuri hafi icumi bagera kuri babiri. Mu mibare yo muri iyi minsi hapfaga abarenga 15, rimwe bakanasaga 20.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri