Abana bavuga ko ijambo bahawe ribategurira kuba abayobozi beza
Abana bahagarariye abandi mu nama y’igihugu yabo mu Rwanda bavuga ko batozwa hakiri kare ibijyanye n’imiyoborere bityo bagakura badahura n’imbogamizi muri urwo rwego, bityo bigashimangira ko bahawe ijambo mu bijyanye n’imiyoborere y’igihugu.
Guhera mu mwaka wa 2008, impuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO yatangiye gufasha abaturage gufatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi gukusanya ibitekerezo bishyirwa mu ngengo y’imari.
Muri icyo gihe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ( UNICEF/Rwanda) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera abana NCDA, ndetse na CLADHO basanze abana batagira uruhare mu bibakorerwa, kuko inama zitangirwamo ibitekerezo abana batazijyamo, n’abagiyemo ntibahabwe ijambo.
Iki nicyo cyatumye bashyiriraho urubuga rw’abana rwihariye rwo gutangiramo ibitekerezo bigahuzwa n’ibyatanzwe n’abantu bakuru, maze bigatoranywamo ibishyirwa mu ngengo y’imari y’Akarere. Bityo mu Gushyingo buri mwaka abana n’urubyiruko batanga ibitekerezo hagamijwe ko bishingirwaho mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka ukurikiraho.
Umwana uhagarariye abandi mu gihugu Akoyiremeye Elodie Octavie yabwiye The Source Post ko asanga ibyo bitekerezo bihabwa agaciro. Atanga urugero ko mu byo batanze muri 2019 ibyinshi byibanze ku buzima, uburezi, ubuhinzi n’isuku n’isukura, byahawe agaciro hakubakwa amashuri, bagahabwa amazi n’ibindi, ku buryo akurikije isesengura bakoze basanze ibigera kuri 80% byarafashwe, ndetse akaba yaragiye mu Nteko Ishinga Amategeko kwerekana ibitekerezo nk’abana bashyize imbere ko byakwibandwaho muri iyo ngengo y’imari.
Akoyiremeye avuga ko umwanya bahawe ufite byinshi usobanuye.
Agira ati ” Twabyakiriye neza kuko byerekana ko igihugu kizirikana uburenganzira bwacu, kuko mbere wasangaga bavuga uruhare rw’umwana mu bimukorerwa ugasanga ntaho ruri, ariko CLADHO ku nkunga ya UNICEF yadufashije kugaragaza uruhare rw’umwana mu bimukorerwa.”
Umwana uhagarariye abandi mu karere ka Kamonyi Uwamahoro Emmerence avuga ko nabo batanga ibitekerezo kandi bitirengagizwa iyo hagenwa ingengo y’imari y’akarere. Urugero ni ibyo batanga bigamije ko babona aho bidagadurira, bityo hamaze gusanwa ikibuga cy’imyidagaduro cya Ruyenzi ndetse hari n’ibindi bizahasanwa biturutse ku bitekerezo by’abo bana.
Uwamahoro asanga nabo bafite ijwi rigera kure.
Ati ” Hari bimwe mu bitekerezo n’ibyifuzo twatanze bishyirwa mu bikorwa hagendewe ku bushobozi. Icyo mbona ni uko ari andi mahirwe tuba duhawe yo gukura ducengerwa n’imiyoborere nk’abayobozi b’ejo hazaza.”
Ku bijyanye n’uruhare rwabo bana muri iyo gahunda n’akamaro bigira bigarukwaho n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’igihugu Murwanashyaka Evariste.
Agira ati “Dufasha cyangwa twubaka ubushobozi bwa komite z’abana mu turere 13. Mbere na mbere tuhugura ku burenganzira bwabo, ku ruhare rwabo mu bibakorerwa, noneho bakagira n’uruhare mu gikorwa cyo gutanga ibitekerezo bijya mu ngengo y’imari, gusesengura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ndetse no kujya mu Nteko Ishinga amategeko gutanga ibyifuzo nama byavuye mu isesengura bakoze ku bitekerezo byavuye mu bana.”
Akomeza avuga ko ibitekerezo byabo bihabwa agaciro kuko ngo nko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari nka 90% byashyizwe mu ngengo y’imari y’uturere, ibindi ngo byashyizwe mu ngengo y’imari na Minisiteri y’imari n’igenamigambi bisabwe n’inteko ishinga amategeko nyuma yuko abana batanze Ibitekerezo byabo.
Yungamo ko ibitekerezo batanga ari ibisubiza ibibazo byabo, ibigamije imibereho myiza yabo, ibiteza imbere uburezi bwabo n’uburere, ibiteza imbere gahunda zo kurengera umwana no kurwanya ihohoterwa.
Murwanashyaka avuga ko ibikorerwa abana bisobanura ko bahabwa agaciro.
Ati “Kuba abana bahabwa urubuga ni ikintu cyiza kuko uruhare rwabo mu bibakorerwa ni ikintu gihabwa agaciro, bari kugenda barwanya ihohoterwa ribakorerwa, bagaharanira uburenganzira bwabo, ni ikintu cyiza cyane kuko bituma bagenda bagira n’ubukure mu bijyanye n’imiyoborere bituma bavamo abayobozi beza iyo bakuze.”