Abakobwa biga muri Ines batewe n’abagizi ba nabi barabakomeretsa

Abagizi ba nabi baraye bateye inzu icumbitsemo abakobwa babiri biga muri kaminuza ya Ines-Ruhengeri barabakomeretsa nyuma barabiba.

Byabereye ahitwa Susa mu gace kegereye ishushi rya Ines Ruhengeri mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicirasi 2018. Abo bagizi ba nabi ngo bamennye ikirahuri maze bafata urufunguzo barafungura binjira mu nzu bafata amabuye bahondagura mu mitwe y’abo bakobwa barabakomeretsa.

Bagiye ubwo bumvaga hari abaje gutabara abo bakobwa. Gusa ngo ntibagendeye aho kuko babibye telefoni zabo na mudasobwa igendanwa.

Amakuru agera kuri The Source Post ni uko bajyanywe kwa muganga [ku bitaro bya Ruhengeri] bari kwitabwaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdun Twizeyimana yatangarije The Source Post ko hari umwe mu bakekwa bamaze gufata. Ku bijyanye n’ubufasha bwahawe abo bakobwa, kugezw ubu ngo bameze neza nyuma yo kuvurwa.

Ati” Jari umwe twafashe[mu bakekwa], abana bavuwe ubu bameze neza.”

Ntakirutimana Deus