Rusizi: Umushoferi yakatiwe azira kumugaza umwana w’imyaka 6

Umushoferi witwa Ngabonziza Jean Bosco bakundaga kwita Konseye yahanishijwe igihano cy’imyaka 7 y’igifungo nyuma yo guhamwa n”icyaha cyo kubabaza umwana bikabije amuha ibihano biremereye bimuviramo ubumuga; amutwikisha shampoma y’imodoka(icyuma gisohora umwotsi muri moteri).

Iki gihano yagikatiwe mu mpera za Mata uyu mwaka n’urukiko rwisumbuye rwa Rusizi. Kiyongereyeho kandi ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni azahabwa umwana n’andi asaga miliyoni n’ibihumbi 500 azahabwa nyina w’umwana nk’indishyi y’akababaro.

Iki cyaha uyu mugabo yahamijwe n’ Urukiko yagikoze kuwa 9 Ugushyingo 2017 mu gihe cya saa munani z’amanywa mu Kagali ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga ho mu Karere ka Rusizi, ubwo yari avuye gupakira amatafari mu modoka, abana bakayurira.

Abibonye, yarahagaraye abwira kigingi kuva mu modoka no kubirukaho kugira ngo abafate. Umwe muri abo bana w’imyaka itandatu yaraguye maze Kigingi aramufata amuzanira Ngabonziza, bajya imigambi y’uko bagomba kumubabaza.

Kigingi yafatiye umutwe w’umwana kuri shampoma y’imodoka , maze Ngabonziza ajya mu modoka arayatsa akajya yongeza umuriro bituma umwana ashya bikomeye mu mutwe no ku gikanu.Kigingi we ubu aracyashakishwa n’inzego z’Ubutabera nyuma yo gutoroka.

Icyo gihe umwe mu babonye ibyakorewe uyu mwana yagize ati “Akana baragafashe bagaseseka munsi y’imodoka, ako kanya komvuwayeri abwira shoferi ati ngaho atsa imodoka ; yatsa kabiri akana karimo kuvuza induru barangije agakuramo akarambika nka hariya batsa imodoka barigendera. Hari umwana wari uri kuvoma ni we waje aragaterura.”

Nyina w’uyu mwana yaje gutabazwa maze yihutira kujyana umwana we kwa muganga atabanje kubaza icyabaye.

Tariki ya 10 Ugushyingo ngo umupolisi ari kumwe na wa mushoferi bamusanze (nyina) mu bitaro bya Mibirizi aho yari arwarije umwana we, babwira uyu mubyeyi ko umwana we yaguye imodoka ikamutwika ku bw’impanuka, maze bamusaba gutanga imbabazi agahabwa amafaranga y’ingemu izabatunga kwa muganga.

Aho amenyeye ukuri kw’ibyabaye ku mwana we, byaramubabaje cyane kuko yasanze yaratanze imbabazi zishingiye ku kinyoma, ariko ubutabera bukurikirana abakekwagaho icyaha.

Ni mu gihe,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba IP Gakwaya Eulade yari yatangaje ko uwabigizemo uruhare wese azahanwa.
Nyuma y’igihe gito polisi yatangaje ko umushoferi yafashwe , yavuze ko uyu mushoferi yatawe muri yombi. Ati “Yarafashwe arafunze. Yabanje gufungirwa kuri sitasiyo (station ya Polisi ya Gashonga nyuma aza kujyanywa i Kamembe ndaza kureba neza ko yaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha.”

IP Gakwaya yakomeje avuga ko n’undi wese waba yaragize uruhare mu gutwika uyu mwana azabihanirwa. Ati “Iperereza rirakomeje, icyo nakubwira ni uko n’undi wese waba yaragize uruhare mu gutwika uriya mwana azabihanirwa hakurikijwe amategeko. Kigingi w’imodoka na we turacyakora iperereza ntaratabwa muri yombi, hanyuma uwo mupolisi bavuga ko yajyanye n’umushoferi kwa muganga na we turacyabikurikirana ngo tumenye niba koko byarabayeho.”

Agira inama abashoferi yo kujya bagenzura ko hari abana bapanze imodoka batwaye bakababuza ku neza bakirinda kwihanira, asaba n’ababyeyi kujya babuza abana babo gupanda imodoka kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ntakirutimana Deus