Ibaruwa Twagiramungu Faustin yandikiye Perezida Kagame

Twagiramungu Faustin wiyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka w’2003 ntagire amahirwe yo gutsinda, yandikiye ibaruwa Paul Kagame wamutsinze muri ayo matora.

Iyi baruwa igaragaye muri iyi minsi nyuma y’imyaka isaga 14 yanditswe ikubiyemo ibyo Twagiramungu yifurizaga Perezida Kagame.

Twagiramungu ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, ukuriye ishyaka RDI Rwanda Rwiza yashingiye mu Bubiligi aho atuye. Iri shyaka ntiryanditse mu Rwanda. Twagiramungu yagiye akora imirimo itandukanye mu Rwanda; nko kuba Minisitiri w’Intebe’ Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) n’iyindi.

DN