Abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 11

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iratangaza ko abagaragayeho indwara ya Covid19 iterwa n’indwara na virusi ya corona bamaze kuba 11.

Abari batangajwe ku munsi w’ejo bari 8 ubu hiyongereyeho abandi 3. Abashya batangajwe barimo abanyarwanda 2 n’umuhinde umwe.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko abenshi mu bafite iyi ndwara ni abaturutse mu bihugu byavuzwemo iyi ndwara.

Leta yafashe ingamba zo guhagarika ingendo zo mu kirere guhera tariki 20.

Iyi minisiteri ivuga ko ko abenshi ari abaza badafite ibimenyetso ugasanga bigaragarira mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus