🔴 Igikombe cya shampiyona gishobora guca Liverpool mu myanya y’intoki

Ibinyamakuru bitandukanye i Burayi byatangaje ko ikipe Liverpool yakozaga imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona ishobora kutagitwara.

Ni amakuru yaciye intege abakunzi b’iyi kipe. Impamvu ivugwa nta yindi ni cya cyorezo cya Coronavirus gishobora gutuma shampiyona y’u Bwongereza ihagarikwa.

Aya makuru yacishijwe ku binyamakuru birimo nka Mail Online Sport yatangaje ko amabwiriza ya Premier League 2019/2020 nta cyo avuga ku bijyanye n’iki cyorezo. Ariko ko leta y’u Bwongereza ihagaritse shampiyona, mu rwego rwo kugirango iki cyorezo kireke gukomeza gukwirakwizwa, hari ikipe zaba zihombye n’izakunguka, dore ko ngo shampiyona yatangira bundi bushya nyuma.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko bigenze bityo Liverpool itahabwa igikombe mu gihe shampiyona yaba ihagaze itageze ku musozo ariko ngo bikaba inyungu ku makipe atatu yari mu nzira zo kumanuka, ni ukuvuga West Ham, Watford na Norwich.

Indwara ya Coronavirus yatangiriye mu Bushinwa imaze guhahamura Isi. Kugeza ubu abarenga ibihumbi 80 bamaze kuyandura, ihitana abasaga 2800 mu bihugu 50 imaze kugeramo. Ibihugu biri gushyira abantu mu kato, imijyi imwe n’imwe ikagashyirwamo, ubucuruzi cyane ubwa sosiyete zitwara abantu mu kirere mu ndege ni uko. U Busuwisi bwahagaritse gahunda zose zahuza abantu bageze ku gihumbi harimo n’umupira w’amaguru.

Liverpool isa n’iyizeye iki gikombe ukurikije uko yanikiye andi makipe mu manota. Uyu munsi ifite 79 iyikurikiye ni Manchester City ifite amanota 57 kandi nta cyizere cy’uko yayifata kuko hasigaye imikino 10 ihwanye n’amanota 30. Ni igikombe Livepool yaherukaga mu 1990.

Uko amakipe ahagaze by’agateganyo muri shampiyona EPL

Ntakirutimana Deus