Liberia: 80% by’abagore basabye kwinjira mu ngabo z’igihugu barangiwe

Abakuriye igisirikare muri Liberia bavuga ko benshi mu bagore basabye kwinjira mu ngabo z’iki gihugu batsinzwe kubera ko umubiri wabo udahagaze neza.

80% by’abagore bari basabye kwinjira mu ngabo z’iki gihugu ntabwo banyuze abatanga akazi ka gisirikare.

Jenerali Majoro Prince C Johnson ukuriye igisirikare cya Liberia yavuze ko ushaka kwinjira mu ngabo agomba kuba hari ibyo yujuje.

Nko “kuba hari umubare wa ‘pompages’ (push-ups) ashoboye gukora, kwicara weguka (abdominaux) kandi ashoboye no kwiruka intera ya kilometero eshatu”.

Jenerali Majoro Johnson yongeyeho ko abagore bo mu bice by’icyaro babonye amanota yo hejuru ku bijyanye no gukora imyitozo ngororangingo.

Gusa ku bijyanye n’ibizamini by’ubushobozi mu by’ubwenge ntabwo bitwaye neza nk’abo mu mijyi.

Ati: “Ntabwo ngamije gutesha agaciro akarere runaka, ariko ibyo ni byo isuzuma ryacu ryagaragaje”.

Mu gisirikare cya Liberia cyo muri iki gihe cya nyuma y’intambara icyo gihugu cyanyuzemo, uwifuza kukijyamo agomba nibura kuba yararangije amashuri yisumbuye.

Yavuze ko igisirikare cyafashe icyemezo cyo kujya kibanza gukoresha imyitozo y’amajonjora ku bagore bifuza kucyinjiramo.

Nyuma yaho abo bagore batsindiye ikizamini cy’ubuzima bwiza, bagahita bajya mu gisa nk’ingando z’abashaka kujya mu gisirikare.

Uwo mukuru w’ingabo za Liberia yagize ati: “Tuzafata ibyumweru bine byo kubategura mwebwe”.

Ntakirutimana Deus