Yavutse adafite igitsina, dore uko yashenguwe no kubika iryo banga

Si umukobwa kandi si n’umuhungu, yitwa Baby Musamba wagaragaje ukuri ku myaka 26 ko atagira igitsina na kimwe, ni ubuzima bumushengura yabayemo bwo kwihishahisha kugeza amennye iryo banga.

Uyu ni umunyatanzaniya/kazi wakomeye kuri iryo banga ryari rizwi na we ababyeyi be ndetse n’inshuti ze za hafi.

Mu bwana bwe ntacyo yari azi ariko amaze kugira imyaka 5 akabona ko adateye nk’abahungu cyangwa abakobwa ku myanya ye ndangagitsina byaramushenguye.

Izina yiswe n’ababyeyi be ryarimo ibanga ryahishwe, ariko nta muntu wo hanze washoboraga kumenya ko rifite icyo risobanuye nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

None ibi byose byatangiye gute?

Kuvukira kwa muganga

Baby John Musamba ubu afite imyaka 26, yavukiye mu bitaro vbya Amana mu mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Ariko rero, aho kuba umunezero ku babyeyi be ko babonye ikibondo, bakubiswe n’inkuba. Umwana wabo ntiyari ameze nk’abandi.

Musamba yavutse adafite imyanya myibarukiro (imyanya ndangagitsina.

Byatumye ababyeyi be bata umutwe, babura n’izina bamwita.

Musamba yagiye kwimenyekanisha igihe yari agiye kurondera impapuro zo kumuha uburenganzira bwo kwitoza

Nyuma y’igihe gito babuze izina bamwita bamwise Babi

Ubusanzwe bari kumwita izina rya sekuru iyo aba umuhungu, cyangwa irya nyirakuru iyo aba umukobwa.

Ntawe uzi uko malayika yababonekeye bamwita bakurikije ingingo yo kumwita izina rya sekuru wa muntu (babu mu giswayile) na nyirakuru wa muntu (bibi mu giswayile), maze bamwita Babi, incamake y’amagambo babu na bibi.

Haciye igihe rero mu kwandika, kubera bivugwa kimwe, Musamba yandikwa ko yitwa Babi.

Nk’uko Musamba abyivugira, ngo yashoboye guhisha ibi bintu mu gihe kinini cyane, ibanga rikomeye cyane yashoboye guhisha n’inshuti ze za hafi.

Ati: “Bambwiye ko bampaye iri zina kugira ngo habemo ‘babu’ na ‘bibi’, kugira ngo hashize igihe, bibaye nkagira igitsina bakanyita Babu mu gihe byari kuboneka ko ndi umuhungu”.

“Nari kwitwa Kibibi iyo ngira igitsinagore. Ariko rero kugeza ubu nta gitsina na kimwe mfite, cyaba gabo cyangwa gore”.

Mu bwana be yahuye n’ibibazo

Baby John Musamba yamaze imyaka 26 anyegeje ubumuga bwiwe bwo kutagira igitsina na kimwe, caba gabo canke gore

Baby Musamba yatangiye kwimenya afite imyaka itanu, maze atangira kubona ko atandukanye n’abandi bana.

Icyo gihe, ababyeyi be bamwingingira kwemera uko ari. Avuga ko incuti ze za hafi cyane zamugumye hafi, maze zimubikira ibanga.

Avuga ko ingorane nyamukuru yagiye kuzigira ageze mu mashuri yisumbuye kuko yize ki ishuri ryigwaho n’abahacumbikirwa.

Yakoresheje ingufu zidasanzwe kugira ngo ashobore guhisha ibanga rye kuko yifataga kandi akaboneka nk’umukobwa.

N'aho aboneka nk'umugore, Musamba avuga ko afise ubukomezi nk'ubwo umugabo

Avuga ko imyaka yose yamaze yiga nta n’umwe washoboye kumenya ko afite ubwo bumuga ndemanwa.

Igihe avuka, Baby yanditswe ko yari umukobwa, kandi n’ibyangombwa byose by’amavuko bimuranga niko byerekana.

Amaze kuvuka, ababyeyi be bavuga ko bafite abakobwa babiri n’abahungu batatu. Ariko rero mu muryango, bafata ko bafite umukobwa umwe n’abahungu batatu, hamwe na we batashobora kumenya igitsina cye.

Musamba avuga ko ku mubiri we nta myanya myibarukiro afite, uretse akenge gato kamufasha gusoba. Hagati y’ako gace n’ikibuno hari iguha gusa.

Avuga kandi ko nta mabere afite, ariko asanzwe aboneka nk’umukobwa.

Baby yakorewe ibipimo incuro nyinshi mu buzima bwe: afite imyaka ibiri, afite imyaka itandatu, icumi, hamwe na 20.

Muri icyo gihe cyose, ibipimo byerekanye neza ko adafite ya myanya mpuzabitsina byakwerekana ko ari umuhungu cyangwa umukobwa.

Guhishura ibanga

Musamba yashoboye guhisha ubumuga bwe kugeza igihe atoreye urupapuro rwo kuzuza ashaka kwitoza mu mwanya w’umudepite , biba ngombwa ko yandika ko nta gitsina afite.

Mu kwivuga, Musamba yimenyekanisha nk’umukobwa ariko akavuga ko arambiwe no guhisha iryo banga.

Tariki 23 Nyakanga nibwo yatangaje ko atari umugore kandi ntabe n’umugabo.

Icyo gikorwa ubwacyo kwari ukwimenyekanisha imbere y’abantu kugira ngo bamutore kuba umukandida mu ishyaka rimwe muri Tanzania mu matora azaba mu Kwakira uno mwaka.

Ati: “Nafata ko hari hageze ko menyeshe Isi yose ku bijyanye n’ibibazo byanjye, kuko nabayeho imyaka myinshi mpisha ubumuga bwanjye”.

“Nari nzi neza ibibazo abafite ubumuga bagira, cyane cyane bijyanye n’ukunenwa, nkumva ko ngomba gufata iya mbere mu kubwira abaturage ibijyanye n’abafite ubumuga ndi umudepite.

“Ariko rero ku bw’ibyago, uwo mwanya sinashoboye kuwubona”.

Kuva amenye ko mu bisanzwe hari ibitsina bibiri ariko we agasanga nta na kimwe afise, cabaye ikibazo kuri we ijoro n'umurangoKuva amenye ko ubusanzwe hari ibitsina bibiri ariko we agasanga nta na kimwe afite byabaye ikibazo kuri we amanywa n’ijoro.

Ibyavuye mu matora byerekana ko yabonye ijwi rimwe mu matora y’ibanze. Amajwi atanu yabaye impfabusa.

Ariko rero yaratangajwe cyane n’uburyo abantu bakiriye amakuru ye.

Avuga ko mu bantu benshi bari aho, harimo n’abanyamakuru, abenshi barize bamaze kumva ibye.

Yewe ngo n’inshuti ye y’amagara yitwa Esther yari amaze imyaka myinshi agendana nawe, yataye umutwe yumvise ibibazo bye.

Musamba ati: “Twaragendanye cyane na Esther nk’incuti magara, ariko njyewe sinari nakamubwiye ibijyanye n’ikibazo mfite”.

“We yari azi ko ndi umukobwa wuzuye, mbere yanambazaga ibijyanye n’uwo twaba dukundana, ariko nkamushyiraho amayeri ntamenye na kimwe”.

“Hashize igihe tutabonana ariko tuvugana kuri telefone hafi iminsi yose”.

Nubwo igihugu cyamenye ayo makuru muri Nyakanga, hari benshi mu ncuti ze za hafi bagiye bamenya ibijyanye n’ubuzima bwa Baby John Musamba.

Asaba leta ko yashyiraho amategeko aha imyanya abantu bameze nka we.

Musamba arifuza ko ibijyanye n’ubuzima bw’urukundo byakomeza kuba ibanga rye bwite.

Muganga Berno Mwambe avuga ko ibi biba gake cane ku bana b'abakobwa, akavuga ko usanga ari nk'umwe kuri 4500 bavuka

,Muganga Berno Mwambe avuga ko ibi biba gake cyane ku bana b’abakobwa, akavuga ko usanga ari nk’umwe kuri 4500 bavuka

None ibintu nk’ibi biva kuki?

Nk’uko bivugwa na Muganga Berno Mwambe, umuhanga mu bijyanye no kubyara kw’abagore muri Tanzania, iki kibazo kizwi nka Disorder of Sex Development /Anomalies du développement sexuel.

Ni ikibazo gituma imyanya ndagagitsina idakura.

Avuga ko hari ubundi bwoko bw’indwara yitwa Syndrome de Mayer-Rokitansky-Kuster-Hauser (MRKH), ituma umukobwa abura ibice byose byo mu myanya ndagagitsina.

Uyu muganga avuga ko ibi biba gake cane ku bana b’abakobwa, akavuga ko usanga ari nk’umwe kuri 4,500 bavuka.

Ibi biterwa n’impinduka z’imisemburl ifasha mu ikura ry’iyo myanya. Ku muntu ufite icyo kibazo ngo ashobora gufashwa akaba nk’abandi ariko ngo ku muntu umese nk’uyu Musamba ngo biragoye cyane bitewe n’imico n’imigenzo yo muri Afurika.

Uyu muganga avuga ko mu bihugu by’abazungu, bashobora kumubaga bakanamushyiramo igitereko cy’undi muntu bakanamukorera n’inzira izamufasha kubyara.

Uwo ngo anashobora no gusama inda akanibungenga iyo bamubaze bakanamwongerereza imisemburo (hormones) ituma ashobora kubyara.

 

Loading