Kutaganiriza abana ubuzima bw’imyororokere bimwe mu bituma abangavu baterwa inda zitateganyijwe

Abangavu bavuga ko usanga ababyeyi babo batabaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ababigerageje babaha amakuru atari yo bigatuma bagwa mu bibazo birimo gutwita inda zitifujwe.

Minisiteri yUbuzima igaragaza ko umubare w’abangavu bafite imyaka hagati ya 16 na 17, babyara imburagihe wavuye ku 17,337 mu mwaka w’2017 ugera ku  19,832 wa 2018. Imibare iherutse gusohoka yerekana ko abangavu batewe inda zitifuzwa ari ibihumbi 19 na 832 mu mwaka w’2019.

Iyi Minisiteri yabashije kumenya ko abangavu bo mu  karere ka Nyagatare kari ku isonga mu guterwa izi nda kuko hatwise 1,465 , Gatsibo 1,452, Gasabo 1,064, Kirehe 1,055 na Bugesera 925 mu mwaka w’2018.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango irengera uburenganzira bwa muntu (CLADHO)  ku bangavu batewe inda zitifuzwa, bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abangavu bisanga bishoye mu busambanyi imburagihe iziza ku isonga ari ubukene, uburangare bw’babyeyi n’ihohoterwa ryo mu muryango (CLADHO,2016).

Ni ngombwa ko ababyeyi baganiriza abana ku buzima bw’imyororokere?

ITEGEKO n° 21/05/2016 ryo kuwa 20/05/2016 ryerekeye ku buzima bw’imyororokerw y’abantu, ingingo yayo ya 14 ivuga ku kuganiriza abana ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu, umubyeyi wese cyangwa ushinzwe kurera umwana afite inshingano zo kuganiriza abana ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu.

Ababyeyi bafite amakuru menshi ku buzima bw’imyororokere kuko nabo banyuze muri icyo cyiciro. Ababyeyi niyo nzira iboneye, abana, ingimbi n’abangavu bakwiriye kwifashisha mu gushaka amakuru ku buzima bw’imyororokere no guhabwa inama zikwiriye zifasha kwifatira icyemezo mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu. Mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, ni ig’he baba bafite amatsiko cyane ku mpinduka zirimo zibabaho ku mibiri yabo. Akenshi ingimbi n’abangavu bajya gushaka amakuru ku rungano rwabo, kandi akenshi bafite amakuru y’ibihuha. Kandi akenshi agendeweho bisanga mu mbi ku buzima bw’imyororokere harimo n’inda zitifuzwa ku bangavu.

Ingimbi n’abangavu bafite uburenganzira ku makuru y’ubuzima bw’imyororokere, ariko ntibibaha uburenganzira ku gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bwakozwe numuryango Save Generations Organization ku bagenerwa bikorwa bawo mu karere ka Kamonyi na Gasabo,  bwakorewe ku ngimbi n’abangavu n’ababyeyi ndetse n’abarezi, hagamijwe kureba uburyo urubyiruko rubona amakuru ku buzima bw’imyororokere. Mu byagaragajwe n’ubushakashatsi ni uko ikiganiro hagati y’ababyeyi n’abana kidakorwa niyo gikozwe gikorwa nabi, byumwihariko ikiganiro gishingiye ku buzima bw’imyororokere kikaba ari hafi ya ntacyo.

Abana bavugaga ko iyo bagerageje kwegera ababyeyi ngo ba babaze babacyaha bumva babajiije ibintu bibi. Ababyeyi nabo bagaragaje ko bagifite imbogamizi y’umuco utabemerera kuganira ku buzima bw’imyororokere, by’umwihariko hagati y’umubyeyi n’umwana. Gusa ababyeyi bongeyeho ko nta makuru bafite ku buryo babasha kuyaganiriza ku bana.

Nyamara ababyeyi bombi nibo barimu ba mbere bo gutanga uburere ndetse n’amakuru yizewe ku bangavu n’ingimbi ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Birakwiye ko ababyeyi bombi batinyuka kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororkere, ku mpinduka z’imibiri yabo, uko bitwara muri izo mpinduka, kwirinda inda ku bangavu n’ingimbi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi ngingo zibafasha kubona amakuru yizewe.

Ababyeyi kandi barashishikarizwa cyane kuba hafi y’abana babo cyane muri iyi minsi amashuri afunze kubera COVID 19, mu bushakashatsi uyu muryango wakoze, byagaragaye ko amashuri afunze kandi ariho benshi bakuraga amakuru y’ibanze ku buzima bw’imyororokere, bityo nihatagira igikorwa hakaba hari impungenge ko abakobwa bazasubira ku ishuri ari bake.

Impuguke mu buzima bw’imyororkere Dr Anicet Mbonimpa igira iti “Ni iby’agaciro ko ababyeyi bafata iya mbere mu kuganiriza abana babo bakabasobanurira impinduka babona ku mibiri yabo kandi bakabagira inama zuko bagomba kwitwara mu bihe by’ubugimbi n’ubwangavu, ibi kandi birareba ababyeyi bombi cyangwa abafita inshingano zo kurera abana.
Ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuganira n’abana babo kugira ngo hakumirwe ibyo bibazo byose, mu kubatoza indangagaciro nziza, kuremamo ikizere cyejo hazaza, kwihagararaho no gufata ibyemezo ku mibiri yabo ndetse cyane ku bahungu kubaha bashiki babo ntibakababonemo ibikoresho cyangwa abantu bo gukoresha imibonano mpuzabitsina gusa ahubwo ari abantu b’agaciro kandi bafite kubaka ejo hazaza.

Loading