Uyu munsi Mutagatifu Tereza yinjiye i Calcutta aho yakoreye ibidasanzwe byahinduye Isi

 

Calcutta (soma Kalikuta), umujyi wo mu Buhinde uzwi uyu munsi ushobora kuba utari kumenyekana, iyo hatajyanwayo akana k’agakobwa kaje kuhakorera amateka yamamaye ku Isi, yo kwita ku bababaye kurusha abandi, mu mwambaro uciye bugufi, uyu munsi tariki 6 Mutarama 1929 nibwo uyu wari umwangavu yageze i Calcutta.

Uko kumenyekana kwakomotse kuri Anjezë Gonxhe Bojaxhiu  waje kwitwa Tereza w’i Calcutta (mu Buhinde) cyangwa Mama Tereza, wavutse mu mwaka w’1910 mu muryango w’abanya-Albanie muri Macédoine, agace kari mu maboko y’ubwami bwa Ottoman. Izina  ‘Mama’ rikomoka kuri Madre yahamagarwaga n’ababembe, imfubyi n’abandi yabaga yitayeho, bo babona ko Isi yabaharurutswe, babonaga uko ashyashyana abitaho, mu rwego rwo kumushimira ko yaruse Isi yabatereranye, bati ’Madre,’[Mama].

Tereza yaje kujya mu Buhinde afite imyaka 18 agiye kwiha Imana mu muryango w’ababikira  b’umubyeyi w’i Lorette (Congregation des soeurs de notre Dame de Lorette), ahita yoherezwa kuba mu kigo cy’i  Karikuta(Calcutta) mu Buhinde, aho yabaye umurezi mu ishuri ry’abakobwa ryagengwaga n’umuryango wabo. Uwo murimo watumye abona ubukene bukabije bw’abatuye Karikuta, abana bashonje bikabije, ibihumbi by’abantu batagira aho bikinga. yaje guhabwa ubwenegihugu bw’u Buhinde butuma benshi bamwita Umuhinde.

Rimwe ari muri gariyamoshi mu nzira ajya mu mwiherero i Darjeeling, Tereza yumvise ijwi rya Yezu umusaba gushinga umuryango wita ku bakene. Hari mu 1946 afite imyaka 36 y’amavuko. Icyo gihe yabonye uburyo Abahinde bari mu mihanda y’i Calcutta bari bakennye, abandi bafite uburwayi barabuze ubitaho, afata umwanzuro wo gushinga uwo muryango wo kwita ku babaye gutyo, yise ‘Abamisiyoneri-kazi n’Urukundo abandi bita umuryango w’Intumwa z’Urukundo mu 1950.  Umuryango w’abamisiyoneri kazi b’urukundo yawutangijemo bamwe mu bakobwa yari yarigishije. Umuryango wemewe na Roma kuya 17/12/1950.

Mu 1948 yabonye uruhushya rwo guhindura ava mu muryango w’ababikira  b’umubyeyi w’i Lorette, atangira kubaho akurikije umuhamagaro we mushya yise  ‘Abamisiyoneri-kazi n’Urukundo. Nyamara nta nkunga n’imwe yari afite kugirango atangire uwo murimo wo kwita ku bakene , habe yewe n’inshuti yo kumushyigikira. Yari yiringiye Imana yonyine. Buri munsi umurimo we yawutangizaga kujya gushengerera Ukarisitiya ntagatifu mu museke wa kare.

Nyuma y’imyaka ibiri atangira kwambara umwambaro w’umweru n’ubururu witwa ‘Sari’ wambarwaga n’abakene nyakujya mu Buhinde, ndetse wambarwa n’ababikira yashinze hirya no hino ku Isi, mu rwego rwo kwicisha bugufi.

 

Tariki ya 25 Gicurasi 1931 afata izina rya Mary-Teresa ahereye ku izina rya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu cyangwa Tereza w’i Lisieux[mu Bufaransa] yiyambazaga bari imfubyi kimwe wari mu muryango w’Ababikira b’aba Karumerita.

Mu butumwa bwe yabaye muri Ireland nk’umumisiyoneri no mu Buhinde. Ababikira yashinze bagiye bakwizwa ku Isi aho bajyaga mu bikorwa by’urukundo, ku buryo ubu abasaga 3 500 bari mu bigo byita ku bababaye bisaga 610 biri mu bihugu 123 ku migabane itanu y’Isi.

Mu 1979 hagendewe ku bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza yakoze yahawe igihembo cyitiriwe Nobel. Agihabwa yamaganiye kure abavanamo inda, agira ati “ Umwicanyi ukomeye w’amahoro uyu munsi ni icyaha cyo kuvanamo inda, umumalayika uba utegereje kuvuka.

Tereza wakunze Callicuta aho yabayem akahakorera ibikorwa bidasanzwe byatumye amenyekana nk’umukene w’umugiraneza witaye ku bandi niho yaje gupfira mu bitaro byaho mu 1997, tariki ya 5 Nzeri yishwe n’igifu. Tereza yashyizwe mu rwego rw’abahire na Papa Jean-Paul II, i Roma tariki ya 19 Ukwakira 2003, ndetse agirwa umutagatifu ku wa 4 Nzeri 2016. Bizwi ko ubutagatifu ni urwego rubanzirizwa n’ubuhire, zishyirwamo uwo kiliziya yasanze yarabaye ntamakemwa akiri ku Isi.

‘Mfite inyota’ ijambo ryaranze ubuzima bwe

Ijambo «mfite inyota» Yezu yavugiye ku musaraba ni ryo ryamuhoraga ku mutima, maze agahagurukana ibakwe n’urukundo akirukanka imihanda yose y’i Karikuta n’ahandi ku isi ashakira Yezu mu mbabare n’indushyi, imfubyi, impinja zajugunywe, abana batawe kubera ubusembwa bwo ku mubiri cyangwa ubumuga bwo mu mutwe, abarara banyagirwa hanze,impumyi, ababembe. Mu gitondo abapolisi nabo bamuzaniraga abo batoraguye mu muhanda, abatagishoboye kubera umutwe, abari gusamba bose Tereza akabakirana urukundo n’urugwiro, akabomora. Yifuzaga ko abo bose babona ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana bataranogoka.

Tereza mu maso y’ibihangange

Tereza yazengurutse Isi akangurira abayobozi b’ibihugu kurwanya ubukene, ku buryo Javier Perez wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni yise Tereza, Umugore w’Umunyambaraga ku Isi[ femme la plus puissante du monde].

Yahuye na Papa Francis mbere y’uko aba Papa mu 1994, mu rwenya yateye, avuga ko yumvise anyuzwe cyane, ariko ko yari kugira ubwoba budasanzwe iyo Tereza aba amukuriye mu muryango w’Abihayimana, kubera uko yafatwagwa ku Isi.

Tereza akimara kwitaba Imana yashyinguwe mu cyubahiro gikomeye mu mihango yateguwe na leta, ashyingurwa ahantu n’ubu hasurwa n’ibihumbi by’abantu.

 

 

 

 Tereza  n’u Rwanda

Tereza yageze mu Rwanda mu 1983, yasuye impunzi z’Abanyarwanda zari zarirukanywe muri Uganda, akora ibikorwa byo kuzitaho, kuzubakira aho kuba afatanyije n’ababikira yashinze b’Aba Calcutta bazitagaho.

Padiri Lucchetta Giuseppe, wari mu bapadiri bera wamwakiriye icyo gihe yavuze ko yamubonye nk’umugore wakoranaga umuhate, agakora buri kazi kose, karimo kuyora ibitaka abishyira mu mufuka no kubaka ubwiherero icyo gihe.

Amwe mu magambo Lucchetta yibuka Mama Teresa yavugiye mu Rwanda, harimo aho yabonye intego ya Musenyeri Joseph Ruzindana, igira iti ‘Sitio’[Mfite inyota] nawe akavuga ko afite inyota yo gukiza abantu benshi ku Isi.

U Rwanda rwashyingiye Tereza, abagome barabivugana

Ku Kivumu muri Diyoseze ya Kabgayi, abahageze tariki 13 Werurwe 2016 baribuka amarira n’agahinda byaranze abari bahari mu gitambo cya Misa yo gusezera ku babikira batatu barimo umwe uhavuka witwaga Marguerite Mukashema bapfiriye muri Yemen baguye mu gitero bagabweho n’abahezanguni bo mu mutwe wa Islamic State, tariki ya 4 Werurwe 2016 , bagahitana abantu 16 biciwe aho bakoreraga ubutumwa.

Abo babikira (Reginette Uwingabire w’i Janja na Marguerite Mukashema wo ku Kivumu)bari mu bikorwa by’ubugiraneza mu muryango w’Intumwa z’Urukundo washinzwe na Mama Tereza.

Byinshi ku rupfu rw'ababikira b'Abanyarwandakazi biciwe muri Yemen | IGIHE
Ababikira biciwe muri Yemen

Umushumba wa diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, wayoboye igitambo cya Misa yavuze ko abo babikira bishwe bahowe Imana kuko baguye mu butumwa bwiza.

Ati “ Kuba Abamaritiri si ubugome bw’Imana ahubwo ni ubuntu bwayo imbere y’ubugome bw’abantu.”

Mutagatifu Tereza w’i Karikuta wizihizwa tariki ya 5 Nzeri buri mwaka.

Amafoto yibutsa Misa yamusomewe mu Rwanda ubwo yabaga umutagatifu

 

Ababikira b’Aba-Calcutta bashyigikiwe na bagenzi babo

 

Ababikira babarizwa mu muryango Mama Teresa yashinze bari baje gushimira Imana kuba yagizwe umutagatifu

 

Mu bafashwa n’ibikorwa Mama Teresa yatangije harimo abagendera ku tugare

 

 

Mu bafashwa n’Ibikorwa Mama Teresa yatangije harimo abashaje cyane batakibasha kubyuka

 

Abakirisitu bari benshi mu gitambo cya Misa

 

 

 

 

 

Kardinali Kambanda icyo gihe yayoboraga Diyoseze ya Kibungo, hano ari kumwe na Myr Thaddee wari Arikiyepisikopi wa Kigali

 

 

Musenyeri Kambanda

 

Abepisikopi n’Abasaseredoti bafatanyije mu gutura igitambo cya Misa yo gushimira Imana

 

Padiri Lucchetta Giuseppe ni we wakiriye Mama Teresa aza mu Rwanda mu 1983

 

 

 

Umwe mu barihiwe amashuri n’umuryango washinzwe na Mama Teresa

 

Ubutwari bwe bwagarutsweho na benshi

 

Imodoka ifasha mu butumwa bwa Mama Teresa

 

Amafoto
(Amafoto  dukesha/Igihe.com)

Loading