Urwego Bank mu bishyuza koperative 28 miliyari 1.6Frw ‘batazihaye’

Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda, RCA  kiri gukurikirana ikibazo cy’abahinzi bakorewe uburiganya n’ibigo by’imari birimo Urwego Bank n’ibindi by’ubucuruzi  birimo BABC,  bwo kwishyuzwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari na miliyoni 600, y’inguzanyo bivugwa ko bahawe kandi ngo itarabagezeho.

Mu mwaka 2016 koperative duhuza imbaraga Nyarubogo yo mu Karere ka Nyanza yagiranye amasezerano n’uruganda rutunganya ifu y’ibigori (Bugesera Agribusiness Company-BABC). Koperative yagombaga kohereza toni 175 z’ibigori bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 34, yari kwishyurwa koperative binyuze mu Urwego bank, yari isanzwe ibaha inguzanyo.

Ubwo uwo musaruro wabonekaga, iyo sosiyete ya BABC yari kuwugura yatinze cyane gushyira amafaranga kuri konti ya koperative kugeza aho ifashe umwanzuro wo kuwugurisha n’abandi.

Uwari umuyobozi wayo Rurangwa Faustin avuga uko byaje kunanirana. Ati “ Ariko hagati aho Urwego(Bank) rwaje gutinda kutuguriza amafaranga. Abaturage umusaruro uraboneka, batinze dushaka undi muguzi. Tumaze kumubona turagurisha. Nyuma yaho baza kutubwira ko bashaka kuduha ya nguzanyo, twabandikiye ibaruwa tubabwira ko inguzanyo ihagarara kuko umusaruro wacu twawunyujije ahandi batinze kuyaduha, batubwira ko iyo baruwa tubandikiye kandi amafaranga bayatwemereye tuzayatangira inyungu.”

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko Urwego bank ngo yakomeje kotsa igitutu aba bahinzi kugirango bemere kwishyura ayo mafaranga ndetse banishyure n’inyungu yayo nyamara batarayahawe. Kugeza ubu amaze kugera kuri miliyoni 42 ubariyemo n’inyungu za banki.

Abanyamuryango babyita akarengane kuko izo miliyoni ari izo muri 2018, ariko nazo batahawe.

Umwe mu bayobozi ati “Urwego (bank) rwakomeje kutwandikira amabaruwa natwe tubandikira ko nta bushobozi nta n’uburenganzira dufite bwo kujya kwishyuza, urwego rwakwiyishuriye kuko ari rwo rwemereye BABC amafaranga… nyuma yaho rero BABC niba atarabishyuye bakaba bahindukiranye amakoperative ubwo urwego nirwo rufite impamvu zituma aribo baza kutwishyuza kandi bazi aho amafaranga yabo aherereye.

Akomeza avuga ko ku ruhande rwa koperative  ari ikibazo kuko ari ubusambwa bayiteye kandi yarubahirije amasezerano. Ndetse ngo byanayigizeho ingaruka zirimo gutakaza imikoranire bari bafitanye n’Urwego Bank. Uyu munsi ntabwo bashobora kuba bakomanga muri banki, ngo babe babona inguzanyo, nko mu buryo bwo gufata neza umusaruro cyangwa ngo babe babona inyongeramusaruro. Ikindi umusaruro winjiraga muri koperative uvuye ku banyamuryango ushobora kugabanuka bitewe nuko batabonye ubushobozi bwo kubafasha mu kuwukurikirana kuva mu itegurwa ry’imirima n’inyongeramusaruro no kuwufata neza.

Yungamo ko bashyirwaho iterabwoba, ati “ Hari igihe iyo baje babwira abaturage ibyo bazakora ndetse n’amasoko aba yashatswe hari igihe bashyiramo igitutu ndetse bagashyiramo n’iterabwoba… murakora ibingibi kugirango mubone ibi nkuko bagiye babivuga ko inguzanyo yari yasabwe ije mu gihe itagikenewe, bakamenyesha ko nta kintu yakora, bavuga ko hazajyaho inyungu kandi amafaranga atarageze ku banyamuryango.”

Ibyo ngo bishobora gutuma abaturage batakariza icyizere za banki n’ibindi bigo bikora nkazo.

Iki kibazo ntikiri mu ntara y’amajyepfo gusa kuko no mu y’Iburasirazuba, amakoperative y’abahinzi b’ibigori yahuye n’icyo kibazo., aho muri rusange habarurwa koperative 28 muri izo ntara zombi zishyuzwa miliyari imwe na miliyoni 600, hakwiyongeraho ko n’abanyamuryango b’izo koperative bashyizwe ku rutonde rwa ba bihemu ku buryo badashobora guhabwa inguzanyo cyangwa indi serivisi iyo ariyo yose mu kigo cy’imari cyo mu Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice avuga ko imikorere nk’iyo itazihanganirwa. Ati “ Abakozi b’urwego(bank) bo babigizemo uruhare bashyikirijwe inzego z’ubutabera barimo gukurikiranwa. Ni koperative 28 zagize icyo kibazo, gusa mu ntara y’amajyepfo dufitemo iyo imwe yonyine.”

Uretse aba hari kandi abayobozi b’amakoperative 20 n’abakozi b’urwego banki na BABC bashyikirijwe ubutabera,.

Umuyobozi w’ikigo cy’amakoperative Prof Harerimana Jean Bosco asanga iki kibazo gikwiye kubera isomo andi makoperative. Ati “ Turi kubikurikirana, ariko ni n’isomo buriya ngo turusheho kunoza imikoranire hagati ya banki na koperative”

Ku bijyanye n’ayo mafaranga koperative zishyuzwa zitarayahawe, Harerimana agira ati “Amafaranga basabwa batarigeze bayakoresha cyangwa bayabona akandikwa ku bayafashe n’abayakoresheje…ngirango byakomeza gukurikiranwa ariko icyihutirwa ni uko abo baturage rwose bava muri ba bihemu.”

Mu Rwanda habarizwa  koperative zisaga gato ibihumbi 10 zigizwe n’abanyamuryango miliyoni 5 n’ibihumbi 300, bafite ubwizigame bwa miliyari 98 n’imari shingiro ya miliyari 51, amwe muri yo abanyamuryango bayo bashidikanya ku buryo acunzwemo ariko abenshi usanga baruca bakarumira.

Loading