Urukingo rwa Covid: Amakuru nyayo ku bugumba no gukuramo inda
Ibihuha n’amakuru ayobya ko inkingo za Covid-19 zitera ubugumba cyangwa gukuramo inda biracyakwirakwira kuri murandasi.
Abaganga bitondera cyane ibyo babwira ababyeyi batwite gufata, bityo mbere inama yabo yari uko batafata urukingo.
Ariko ubu, nyuma y’ubushakashatsi amakuru menshi y’uko nta mpungenge rubateye yarabonetse, bityo inama bari batanze irahinduka, babasaba nabo kwikingiza (kuko kurwara Covid utwite bishyira inda mu kaga).
BBC yarebye bimwe mu byavuzwe cyane – n’impamvu ari ibinyoma
Inyigo yerekana ko urwo rukingo rwikusanyiriza mu mirerantaga – Ikinyoma
Iyi ngingo yavuye ku kudasobanukirwa amakuru y’ubushakashatsi
Ubwo bushakashatsi bwarimo gutera imbeba doze nyinshi cyane y’urukingo kurusha ihabwa abantu (inshuro 1,333 kurenzaho).
Ingana na 0.1% gusa by’iyo doze ni yo yagiye mu mirerantanga (ovaries/ovaires) y’imbeba, amasaha 48 nyuma yo kuyiterwa.
Bitandukanye cyane – 53% nyuma y’isaha imwe na 25% nyuma y’amasaha 48 – yari ikiri ahatewe urukingo (ku bantu, ubusanzwe ni ku kaboko).
Ahandi hantu kuri benshi urukingo rujya ni mu mwijima, cyangwa igitigu mu Kirundi, (16% nyuma y’amasaha 48) ubundi ufasha kuvana imyanda mu maraso.
Urukingo rwa Covid ruba rurimo ibice by’iyi virus byahinduwe (proteins), bifasha ubwirinzi bw’umubiri kurwanya iyo virus igihe yaba igeze mu mubiri.
Abakwije iriya nkuru bafashe umubare mu by’ukuri unyuranye cyane n’ikigero cyabonetse mu mirerantanga y’imbeba.
Urugero ruto rw’urukingo rugera mu mirerantanga mu gihe cy’amasaha 48 nyuma yo gukingirwa, uko urukingo rugenda ruva mu kaboko rukwira ahandi mu mubiri.
Ariko, nta bimenyetso byerekana ko ruba rukifitemo ibice bya virus yahinduwe.
Abavuga biriya bavuga kandi ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byasohotse nta bushake (leak), ariko mu by’ukuri byatangajwe ku mugaragaro kandi biboneka kuri murandasi.
Amakuru avuga ko urukingo rutera kuvanamo inda – Ikinyoma
Hari ibyatangajwe muri Amerika no mu Bwongereza ko urukingo rufitanye isano no gukuramo inda.
Benshi bashobora kuvuga ibimenyetso bagize nyuma yo gukingirwa. Ariko buri wese ntabwo ahitamo kubitangaza muri ‘system’ zashyizweho n’ibihugu bitandukanye.
Hari abavuze ko bakuyemo inda – ni ibintu bibabaje bisanzwe bibaho – ariko ntibisobanuye ko byatewe no guterwa urukingo.
Ubushakashatsi bwabonye ko urugero rw’abakuyemo inda mu bantu bakingiwe ari urusanzwe ruboneka mu bantu bose muri rusange – 12.5%.
Dr Victoria Male, umuhanga mu by’inkingo n’ubuzima bw’imyororokere wo kuri Kaminuza ya Imperial College London, avuga ko ‘system’ yo kuvuga uko umuntu amerewe ari ingenzi mu kumenya ingaruka zindi z’urukingo ubusanzwe zitaba kenshi rusange.
Iyo ‘system’ ni yo yatumye hamenyekana ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso byabaye ku bantu bacyeya kubera urukingo rwa AstraZeneca.
Inkingo ntizashingirwaho mu kureba ibibazo n’ubundi bisanzwe mu bantu – nk’impinduka mu mihango, gukuramo inda, cyangwa ibibazo by’umutima, kuko n’ubundi bibaho hari ugukingirwa cyangwa kutabayeho.
Kereka gusa mu gihe mu bakingiwe habaho gukuramo inda kurenze igipimo gisanzwe mu batarakingiwe – ibi byatuma habaho ubushakashatsi bwihariye – kandi ibyo ntibirabaho.
Inkingo zishobora kwibasira ingobyi (placenta) – Nta gihamya
Ubusabe bwo gusinyaho bwakwiriye cyane buvuye kuri Michael Yeadon, umushakashatsi muri siyansi watangaje andi makuru ayobya ajyanye na Covid, buvuga ko ibice bya coronavirus yahinduwe (proteins) biri mu nkingo za Pfizer na Moderna bisa n’ibyitwa syncytin-1, biri mu bikora ingobyi ikuriramo umwana mu nda.
Yeadon avuga ko ibi bishobora no gutera ibirinda umubiri (antibodies) by’iyi virus gusenya inda ikiri kwiyubaka.
Inzobere zimwe zivuga ko ibi bishobora kuba ari yo nkomoko y’igitekerezo cyose ko inkingo za Covid zitera ubugumba.
Mu by’ukuri, syncytin-1 n’ibice bya coronavirus yahinduwe biri mu rukingo birasa, cyo kimwe n’ibindi bice byinshi bizwi nka ‘proteins’ – niba umubiri koko wibeshya byoroshye gutyo wajya ubwawo wisenya buri gihe uko ugize uburwayi buwutera maze ugakora/ugahabwa ubwirinzi (antibodies) bwo kuwurengera.
Ariko ubu hakusanyijwe ibimenyetso bivuguruza kiriya gitekerezo.
Umuganga mu birebana n’urubyaro n’ubugumba muri Amerika witwa Randy Morris, washatse gusubiza kuri ibyo yari yumvise, yatangiye gukurikirana abamugana bari gufashwa kubona urubyaro hakoreshejwe ubuhanga bwa IVF, ngo arebe niba urukingo hari impinduka rugira ku mahirwe yabo yo kubona urubyaro.
Ku bagore 143 Dr Morris yakoreyeho ubushakashatsi, abakingiwe, abatarakingiwe, n’abigeze kwandura Covid, bagize amahirwe ajya kungana yo guterwa igi ry’umwana neza no gukomeza gutwita uko biteganyijwe.
Iyo nyigo ni ntoya, ariko yiyongera ku bindi bimenyetso byinshi – kandi niba biriya ari ukuri, wakwitega ko nibura biba byarakozweho ubushakashatsi buto nk’ubwo.
Dr Morris avuga ko abantu bakwiza ubwo bwoba batavuga impamvu bemera ko ibirinda umubiri bikorwa n’urukingo byatera ubugumba ariko ibirinda umubiri bisanzwe bikorwa n’umubiri ubwawo ntibibikore.
Ikibazo ni; iyo abahanga bari kwihutira gutanga ibimenyetso byo guhumuriza abantu, mu gihe bari gutangaza ibyo bagezeho mu bushakashatsi, abantu kuri Internet baba bahimbye ikindi kintu gishya.
Dr Morris ati: “Ibanga ry’inkuru z’impuha zidafite ishingiro ni uko igihe zibeshyujwe bahindura amazamu [berekeza ku kindi].”