Umuryango wa Abayisenga ukekwaho kwica umupadiri no gutwika kiliziya mu Bufaransa hari ibyo ubeshyuza

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Se wabo Joseph Murasampongo utuye mu Bubiligi avuga ko Emmanuel Abayisenga yanyuze muri byinshi byamuhungabanije, ariko ko ntacyo yashoboye gukora ngo amugorore amaze gutwika Katedrali y’i Nantes umwaka ushize, kubera ko batavuganaga.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika , Murasampongo avuga icyo anenga byatangajwe na bimwe mu binyamakuru by’i Burayi birimo le figaro na Lacroix  byatangaje ko Abayisenga yaba yarabaye umusirikare mu Rwanda.

Murasampongo avuga ko Abayisenga atigeze aba umusirikare nkuko byavuzwe ko yabaye kadogo. Se wa Abayisenga ntabwo yaciriwe imanza na gacaca, ni ibihuha. Akomeza avuga ko atabonye imyitwarire yarangaga Abayisenga ngo abe hari nuko yamufasha kuko ngo yaciye mu nzira ndende zamugejeje mu Bufaransa .

Asoza avuga ko bizeye ko ubucamanza buzakora akazi kabwo, bityo abantu bakava mu bihuha bagategereza iby’ubutabera.