Urukiko rwagaragaje impamvu zikomeye rwashingiyeho rutegeka ko Karasira afungwa iminsi 30
Urukiko rw’ibanze mu mujyi wa Kigali rwategetse ko Aimable Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje kuburanishwa mu mizi.
Umucamanza yavuze ko kumufunga “aribwo buryo bwatuma icyaha gihagarara ntakomeze kwifashisha imbuga nkoranyambaga avuga amagambo…” arimo agize ibyaha ubu aregwa.
Nyuma y’uko abamwunganira basabye ko arekurwa akajya kuvurwa uburwayi bwo mu mutwe, umucamanza yavuze ko Karasira aregwa ibyaha bikomeye kandi nta cyerekana ko yabikoze adatekereza neza.
Karasira ugiye kumara amezi abiri afunze aregwa ibyaha bine birimo “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri”.
Aregwa kandi kudasobanura inkomoko y’amafaranga abarirwa muri za miliyoni basanze afite. Ibyaha aregwa we arabihakana.
Umucamanza yavuze ko asanga hari ibimenyetso byerekana ko Karasira yapfobeje jenoside mu biganiro bitandukanye yakoze kuri YouTube nkuko BBC yabyanditse.
Yavuze ko kuba yaravuze ko jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari perezida Habyarimana ari ikimenyetso kimushinja gupfobya jenoside ngo kuko amateka yerekana ko yari yarateguwe mbere.
Ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside, umucamanza yavuze ko imvugo ya Karasira ko Habyarimana yateguye jenoside byo kwirwanaho kubera igitutu cy’inkotanyi, avuga ko ari imvugo iha ishingiro jenoside.
Ku cyaha cyo gukurura amacakubiri, umucamanza yavuze ko asanga kuba Karasira ahamya ko hari bamwe mu Banyarwanda barengana kandi bikozwe n’abandi ari uburyo bwo kubaremamo ibice.
Ku nkomoko y’umutungo wa Karasira, umucamanza avuga ko kuba adashobora gusobanura inzira zemewe n’amategeko yanyuzemo agera kuri miliyoni zikabakaba 40 bituma akekwaho kugira umutungo udasobanurirwa inkomoko.
Abunganira uregwa bavuze ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe amaze imyaka 18 yivuza gituma ashobora kuvuga atabanje gushungura ibyo avuga.
Bavuze ko ibi bishimangirwa na raporo ya muganga wamusuzumye igaragaza ko ubwo burwayi bushobora kumutera gufata ibyemezo adatekerejeho, basaba ko arekurwa ahubwo akavurwa byimbitse.
Ibi ariko umucamanza yabyanze avuga ko nta kigaragaza ko Karasira atari azi uburemere bw’ibyo avuga.
Umwanzuro w’urukiko uvuga ko niba arwaye azavurirwa muri gereza kandi ko kumufunga “ari bwo buryo bwatuma icyaha gihagarara” ntakomeze kwifashisa imbuga nkoranyambaga avuga ibitekerezo bye.