Umukobwa w’imyaka 17 yakubiswe kugeza apfuye azira kwambara ikoboyi
Amakuru y’abagore n’abakobwa bahohoterwa n’abo mu miryango yabo muri iyi minsi yari imitwe y’inkuru z’ibinyamakuru mu Buhinde. Byerekanye akaga bahura nako iwabo mu ngo.
Mu cyumweru gishize, Neha Paswan w’imyaka 17 bivugwa ko yakubiswe kugeza apfuye n’abo mu muryango we mu majyaruguru y’Ubuhinde muri leta ya Uttar Pradesh kuko batishimiye ko yambaye ikoboyi.
Nyina, Shakuntala Devi Paswan, yabwiye BBC Hindi ko umukobwa we yakubiswe inkoni bikomeye na sekuru na ba nyirarume nyuma y’impaka ku myambarire ye aho yari yabasuye mu karere ka Deoria, kamwe mu turi inyuma mu iterambere muri iyo leta.
Nyina ati: “Yari yafashe umunsi w’amasengesho yo kwiyiriza. Nimugoroba, yambara ikoboyi n’aga’top’ ajya gusenga. Sekuru na nyirakuru banenze imyambarire ye, ababwira ko ikoboyi yakorewe kuyambara bityo nawe ayambara.”
Avuga ko izo mpaka zakomeje zikavamo urugomo.
Shakuntala Devi avuga ko umukobwa we yakubiswe kugera ataye ubwenge, maze ba nyirarume bagahamagara ubufasha bakavuga ko bamujyanye kwa muganga.
Ati: “Ntibandetse ngo mbaherekeze, nabibwiye benewacu nabo bagiye kumureba kwa muganga ntibahamubonye.”
Mu gitondo cyakurikiye, Shakuntala Devi avuga ko babwiwe ko umurambo w’umukobwa we uri kunagana ku kiraro cyo ku mugezi witwa Gandak wo muri ako gace. Bagiye kureba basanga koko ni Neha.
Polisi yakiriye ikirego cy’ubwicanyi no guhisha ibimenyetso biregwa abantu 10, barimo nyirakuru na sekuru wa Neha, ba nyirarume, ba nyina wabo, babyara be n’umushoferi. Abaregwa ntacyo baravuga ku mugaragaro.
Umupolisi mukuru Shriyash Tripathi, yabwiye BBC ko abantu bane bafashwe bari kubazwa, kandi polisi iri guhiga abasigaye baregwa.
Se wa Neha witwa Amarnath Paswan, ukora nka nyakabyizi ahantu bubaka hitwa Ludhiana, umujyi uri muri Punjab, wahise agaruka mu rugo kubera aka kaga, avuga ko yakoze cyane ngo yohereze abana be, barimo na Neha, ku ishuri.
Shakuntala Devi avuga ko umukobwa we yifuzaga kuzaba umupolisi, “ariko ubu inzozi ze zitagishobotse”.
Uyu mugore avuga ko baramu be bashyiraga igitutu kuri Neha ngo ave mu ishuri, kandi kenshi bamutwamaga uko yambaye ikintu cyose kitari umucyenyero gakondo w’Abahindekazi.
Neha ariko yakundaga kwambara imyenda igezweho – amafoto abiri umuryango we wahaye BBC amugaragaza hamwe yambaye ikanzu ndende ahandi yambaye ikoboyi n’ijaketi.
Impirimbanyi zivuga ko urugomo ku bagore n’abakobwa muri iyi ‘sosiyete’ iha ijambo n’imbaraga umugabo rukabije, kandi akenshi ruhanwa gusa n’abakuru mu muryango.
Abagore n’abakobwa mu Buhinde bafite ingorane zikomeye – kuva ku kwica bataravuka kubera gushaka abahungu – kugera ku ivangura no gusuzugurwa.
Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikwiriye henshi mu Buhinde kandi ku kigereranyo, abagore 20 bashobora kwicwa buri munsi kubera kuzana inkwano idahagije.
Abagore n’abakobwa mu mijyi mito no mu byaro mu Buhinde babaho ku mategeko akomeye y’abakuru b’imidugudu cyangwa b’imiryango babategeka kenshi ibyo bambara, aho bajya cyangwa abo bavugana, kubirengaho gato bigakurikirwa n’ibihano.
Gukubitwa kwa Neha kubera uko yahisemo kwambara rero ni imwe gusa muri byinshi bibi bikorerwa abakobwa n’abagore bato biheruka gushengura Ubuhinde muri iyi minsi.
Mu kwezi gushize, habonetse video iteye agahinda yo mu ntara yegeranye n’iyo ya Medhya Pradesh yerekana umukobwa w’imyaka 20 akubitwa bikomeye na se na babyara be babiri b’abagabo.
Kubera umujinya wa rubanda, polisi yakurikiranye aba bagabo, bo bavuze ko bariho “bamuhana” kubera ko yahunze akava mu rugo rwe “aho yari afashwe nabi”.
Icyumweru kimwe mbere y’ibyo, abakobwa babiri bari bakubiswe bikabije nta mpuhwe n’abo mu muryango wabo babaziza kuvugana kuri telephone na mubyara wabo w’igitsina gabo mu karere kari aho hafi ka Dhar.
Amashusho yabyo yerekanye umwe mu bakobwa akururwa umusatsi agakubitwa hasi, agakubitwa imigeri n’amakofe n’imbaho, akubitwa n’ababyeyi be, basaza be na babyara be. Nyuma y’uko iyi video ikwirakwiriye, polisi yafashe abantu barindwi.
Ibindi bisa n’ibi – nabyo byabaye mu kwezi gushize – byavuzwe muri leta ya Gujarat aho abakobwa babiri bataragira imyaka 20 bakubiswe n’abagabo 15, barimo benewabo, kubera kuvugira kuri telephone, nk’uko polisi ibivuga.
Impirimbanyi y’uburenganzira Rolly Shivhare agira ati: “Biteye agahinda ko mu kinyejana cya 21 turi kwica no gusagarira abakobwa kuko bambaye amakoboyi cyangwa bavugiye kuri telephone.”
Uyu mugore avuga ko sosiyete iha imbaraga umugabo “ari ikibazo gikomeye mu Buhinde”, ko abanyapolitiki, n’abavuga rikumvikana bakoresha kenshi imvugo zipfobya abagore bigaha urugero rubi abantu no kumva nabi uburinganire.
Ati: “Guverinoma ivuga ko ishyize imbere abakobwa ikavuga ibikorwa bikomeye igiye gukora mu nyugu zabo, ariko hasi nta kintu na kimwe gikorwa.
Mu Buhinde, inzu zishobora gucumbikira abagore n’abakobwa bahunze kugirirwa nabi mu ngo zabo ni nkeya kandi zicunzwe nabi, nk’uko Shivhare abivuga. Asaba leta kuzitaho kuko ubu “ntawakwifuza kuzihungiramo”.
Ati: “Ariko igisubizo kirambye ni ugusobanurira abakobwa bakamenye uburenganzira bwabo.”
Ivomo: BBC