Uruhare rukomeye rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi

Ubufaransa “bwatumye  jenoside yari iteganyijwe  kuba mu Rwanda ikorwa “.  Uyu ni umwe mu mwanzuro w’ingenzi wa raporo y’impapuro 580: ” Jenoside yari iteganyijwe: uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa mu bijyanye na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda”.

Kuri uyu wa mbere, iyi nyandiko yashyikirijwe guverinoma y’u Rwanda n’ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko cyitwa Muse cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,

Raporo ya Muse yemera “inshingano zikomeye”, [“Lourde responsabilité”]z’u Bufaransa ariko ikuraho uruhare rw’iki gihugu muri jenoside, nka leta nkuko biri mu nkuru yakozwe na DW.

Iyi nyandiko ntacyo ihishura kuri Operation Turquoise, yoherejwe hagati ya Kamena na Kanama 1994, iyo yitwaje ko ari ubutumwa bw’ubutabazi, yaba yarorohereje ikomeza gukorwa ry;’iyo jenoside, aho kugirango ihagarare.

Ku rundi ruhande, yamaganye “ubwitange bwa neocolonial” bw’uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, wari guhangayikishwa cyane no kurengera inyungu z’Abafaransa mu Rwanda kuruta guhangayikishwa n’uburyo abatutsi bari mu kaga.

Guhuza na raporo ya Duclert

Iyi raporo ya Muse 2021 ikurikira iyindi, iy’abanyamateka icumi ya komisiyo ya Duclert, yashyikirijwe Emmanuel Macron mu mpera za Werurwe. Kandi imyanzuro yayo ijyanye n’iya raporo y’Ubufaransa.

Abatangaje iyi  raporo nyamakuru ba Muse bagaragaza ko “basabye abatangabuhamya babarirwa mu magana n’abashinzwe kubika inyandiko ku migabane itatu”, “mu Cyongereza, Igifaransa n’ Ikinyarwanda” maze basesengura “amamiriyoni y’impapuro, inyandiko-mvugo n’ibinyamakuru byo mu” gihe cya jenoside. ”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na we ubwe yabajijwe hagamijwe iperereza.

Umwuka w’amahoro hagati ya Paris  na Kigali

Iki gihe, ntakibazo rero cyerekeye “inshingano” yitiriwe Paris.  Ni ukuvuga ko bishimishije u Bufaransa ko hatabaho gukurikiranwa n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Vincent Biruta, mu kiganiro ‘buri munsi’ cy’ikinyamakuru Le Monde.

Ni ukuvuga imvugo ya raporo ya Muse ifasha mu kunga kurenza  iya Komisiyo ya Mucyo, yasohotse mu 2008 nka”Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe gukusanya ibimenyetso byerekana uruhare rwa Leta y’u Bufaransa mu gutegura n’ irangizwa rya jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994″. Aha bavuga ko uruhare rw’u Bufaransa rutakekwaga ahubwo rwasaga n’urwemejwe.

Muri icyo gihe, ibihugu byombi byari byahagaritse umubano mu by’ububanyi n’amahanga kandi raporo yari ifite uburenganzira ku gihugu cy’u Rwanda cyo kurega guverinoma y’u Bufaransa kubera uruhare yagize muri jenoside, hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ihitana ubuzima bw’abatutsi  barenga miliyoni.

Raporo ya Mucyo yanakoze urutonde rw’abanyapolitiki cumi na batatu n’abasirikare makumyabiri b’Abafaransa babigizemo uruhare cyane kandi bashobora kuzaburanishwa.

Ni yo mpamvu kunyurwa kwagaragaye kuri uyu mugoroba na perezidansi y’u Bufaransa, bifite ishingiro, kuko ibona ko raporo y’u Rwanda ifungura “umwanya mushya wa politiki” n’icyerekezo cy’ejo hazaza mu nyungu rusange.

Ikibazo hagati y’ibihugu byombi cyongeye guhuza ibi bihugu bigaragaza ubushake mu gihe Louise Mushikiwabo wahoze ayobora diplomasi y’u Rwanda, yatoranywaga mu 2018 kugira ngo ayobore Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa ( La Francophonie), ku ruhare rutaziguye rw’u Bufaransa.

Raporo ya Muse isa n’ipfundo ry’amahoro yifuzwa hagati y’ibihugu byombi, byakunze kurebana ay’ingwe.

Byongeye kandi, biteganijwe ko Paul Kagame azajya I Paris mu Bufaransa tariki  ya 18 Gicurasi mu nama y’ubukungu bw’Afurika kandi mugenzi we w’iki gihugu Emmanuel Macron ashobora kujya i Kigali vuba.