Umukozi wa IREMBO wanyereje amafaranga yo gusura ingagi yakatiwe imyaka 10

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse gukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, uwitwa Kaganzi Nicholas wakoreraga sosiyete IREMBO, azira ibyaha bitandukanye birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza amafaranga yishyuwe n’abasura ingagi.

Muri uru rubanza rwasomwe Ku wa kane tariki 15 Mata 2021, urukiko rwagaragaje ko Kaganzi aregwa ibyaha birimo iyezandonke , kunyereza umutungo, gukora no  gukoresha inyandiko mpimbano, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Umuzi w’ibyo ni uko ku matariki atandukanye ahereye mu kwezi kwa kabiri 2018 kugeza muri Mutarama  2019, Kaganzi  umukozi wa IREMBO  wari ushinzwe gufasha  ugize ikibazo cya Serivisi y’iyi sosiyete, by’umwihariko akaba yari ashinzwe gufasha RDB muri service z’ubukerarugendo, byaje kugaragara ko  yakoresheje uburenganzira bwihariye yari afite kuri iyo sisiteme y’lrembo agatanga amatike yo gusura ingangi (Gorillas permits) akakira amadorali mu ntoki ntayageze kuri banki (konti ya RDB).

Ibi byamenyekanye ku itariki ya 29/01/2019 ko yihaye uburenganzira muri sisiteme  ku buryo igenzura ryakozwe ryerekana ko akoresheje iyo konti ye ya e-mail yakiriye amadorali angana na $91,626 ni ukuvuga asaga miliyoni 91 Frw.

Iperereza ryaje kwerekana kandi ko Kaganzi yagiye akoresha konti z’abandi bakozi batatu ba RDB bashinzwe kugurisha urwo ruhushya rwo gusura ingagi, akinjira muri konti zabo akakira amafaranga.

Ayo yanyereje yose hamwe ngo ni amadolari ya Amerika  407,626, ni ukuvuga akabakaba miliyoni 407Frw. Nyuma yo kunyereza aya madorali, Kaganzi, kugira ngo abashe kweza amafaranga yanyereje, yayaguzemo inzu enye zibarizwa mu bibanza birangwa na UPI 01/02/08/02/192, ikibanza kibarizwa mu Mudugudu w’ Urwego,mu Kagali ka Kimihurura,mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo,mu Mujyi wa Kigali, ikibanza kirangwa na UPI 01/02/08/02/19 kiri mu Mudugudu w’ Urwego,mu Kagali ka Kimihurura ,mu murenge wa Kimihurura,mu Karere ka GASABO,n’ikibanza kirangwa na UPI 1/02/08/517,kiri mu Mudugudu w’ Amahoro,mu Kagali ka Kimihurura ,mu murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo,ikibanza kirangwa na UPI 01/02/08/02/190 kiri mu kagali ka Kimihurura,mu Murenge wa Kimihurura,mu Karere ka Gasabo.

Byose bikaba byarashyizweho itambama. Yaguzemo kandi imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Toyota Corolla ifite plaque RAB 905Q, ikaba  nayo yarafatiriwe.

Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamureze ibi byaha maze bumusabira guhanishwa Igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro 3 y’amafaranga banyereje (amadorali 1,256,421USD) ku cyaha cyo kunyereza umutungo n’igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ku cyaha cy’iyezandonke.

Perezida Kagame yakomoje ku byavugwaga kuri Kaganzi

Ikibazo cya Kaganzi cyigeze gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda ariko nyuma aza kurekurwa ndetse aranahunga. Mu itangazamakuru iki kibazo cyumvikanye bwa mbere tariki  17 Gicurasi 2020, mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru The Chroniclesyavugaga ko amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 360 yinjijwe n’ubukerarugendo bwo muri RDB yibwe. Gusa icyo gihe umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yahakanye ibyo gutangaza aya makuru yavugaga ko ari mashya mu matwi ye, ndetse asaba ko ushaka gukoresha ibimureba yajya abanza akabimubazaho.

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru the Chronicles Tariki 27 Kamena 2020, ivugaho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku kibazo cya Kaganzi ubwo yari mu nama y’abayobozi bakuru b’umuryango FPR Inkotanyi. Perezida Kagame yavuze ko ukekwa yahungiye muri Uganda akaza guhindura amazina ye, ariko nyuma arashakishwa ndetse agarurwa mu Rwanda nkuko The Clonicles yabyanditse ibikesha Taarifa.

Ubwo ngo Kaganzi yagezwaga imbere y’ubutabera, yahawe gukurikiranwa ari hanze, Perezida Kagame ategeka ko yongera gufungwa. Aha yanakomoje ku bijyanye n’inzego z’ubutabera zigaragaza integer nke mu bijyanye no kurwanya ruswa, asaba minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye guhagurukira icyo kibazo.

Yagize ati “Mfitanye ikibazo n’inkiko, tuzareba uzatsinda…. Iyo uri umujura, ikibazo si aho ukomoka, ariko nzi aho ukwiye, ni muri gereza.”

Nicholas Kaganzi wahanwe n’ubutabera bw’u Rwanda

 

Nicholas Kaganzi