Urubyiruko rurasaba guterwa inkunga mu mishinga ibungabunga ibidukikije
Yanditswe na Deus N.
Umuryango nyarwanda w’urubyiruko rwita ku bidukikije (WE DO GREEN) , usanga urubyiruko rudafite ubushobozi bihagije burufasha kubungabunga ibyo bidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bityo bagasaba leta n’abaterankunga kubafasha.
Urwo rubyiruko ruherutse guhuriza hamwe rugenzi rwarwo rwo muri za kaminuza rukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga ibidukikije, mu gikorwa bise “The Role of Universities in Tackling Climate Change and Advancing Sustainable Development Agenda.”
Sindikubwabo Emmanuel, umuyobozi w’uwo muryango ukorera muri kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST) avuga ko urubyiruko rugifite imbogamizi mu kubungabunga ibidukikije.
Ati” Ntabwo urubyiruko ruragira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ingaruka z’imihindagurukire y’ikirere, byanatuma bazana ibisubizo bihangana n’imihindagurikire. Ntabwo kandi rurahuza imbaraga cyane. ”
Yungamo ko ibikorwa nk’ibyo bakoze byatanga umusanzu muri urwo rwego.
Ati “Twakoze igikorwa nk’iki kugirango urubyiruko rukomeze ruhuze imbaraga, tumenye ibikorwa byarwo, urwateye imbere rubashe gufasha urundi, rubone amakuru yisumbuye rutume haboneka ibisubizo byinshi ku bibazo duhura nabyo bitwugarije.”
Kugirango bigerweho ariko asanga hakenewe ubushobozi burufasha kubona inkunga ihagije yo gukora ibikorwa, kuko ngo ikigamijwe, ari ukugira ubumenyi, bakagira uruhare mu myanzuro; mu gufata ibyemezo ariko nanone bakagira uruhare rufatika , mu gukora ibikorwa bifatika mu gufasha umuryango nyarwanda, cyane abahura n’ibibazo bikomeye by’ingaruka z’imihindagurukire y’ikirere.
Atanga urugero ko imyanda y’ibikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ari kimwe mu byugarije abaturage, urubyiruko rwakoraho ubuvugizi ngo ibashe kubungabungwa.
Ku ruhande rw’abanyapolitiki ndetse n’abarimu muri za kaminuza bavuga ko ibitekerezo by’ urubyiruko bikwiye guhabwa agaciro kandi bagaterwa n’inkunga ikwiye.
Philippe Taflinski- Umuyobozi ushinzwe imibanire muri ambasade y’u Budage mu Rwanda avuga ko igihugu cye kigira uruhare mu gutuma u Rwanda rugera ku cyerekezo cyarwo cyo kubungabunga ibidukikije. Yungamo ko n’urubyiruko rutaisgaye inyuma, ndetse ko hari n’ibyo urw’u Rwanda rwakwigira ku rwo mu Budage.
Agira ati “Urubyiruko mu Budage rurakora cyane. Baritabira mu mijyi myinshi, bategura ibikorwa byinshi bafite uko baganira n’abafata ibyemezo ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije… murumva ko bagira uruhare mu kugena ibiganiro mpaka kuri politiki ku rwego rw’igihugu ku bijyanye na politiki y’imihindagurikire y’ibihe, urwo mu Rwanda rero rwabigiraho byinshi.
Ubwo bushobozi kandi bwemezwa na Prof Kabera Telesphore, umwarimu muri UR-CST uvuga ko uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ibidukikije ari ngombwa, cyane nk’ikiciro gifite imbaraga zo gukora.
Atanga urugero rw’uko abaturage bugarijwe n’ingaruka zishobora guterwa n’imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga babitse mu ngo zabo, bityo agasanga urubyiruko rwaba umuyoboro wo kugeza amakuru ku baturage, bakamenya ingaruka z’ibyo bikoresho, nuko bazirinda.
Ku kijyanye no kubura ubushobozi, Prof Kabera asaba urwo rubyiruko gukora imishinga myiza yemeza abatanga inkunga, bagira ikibazo cyo kuyinoza, bakabegera nk’abarezi n’abahanga muri urwo rwego bakabafasha
Umuryango We Do Green washinzwe mu 2018 n’abanyeshuri bigaga muri UR-CST, mu byo wakoze ngo wigishije urubyiruko rusaga ibihumbi bitandatu ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ugira uruhare mu gutera ibiti 1000 ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, unahuriza hamwe kandi imiryango y’urubyiruko isaga 20 ibungabunga ibidukikije.