Umwuka mu karere ka Rubavu “si mwiza”-REMA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) gitangaza ko umwuka wo mu kirere cya Rubavu atari mwiza kigasaba ko hari ibyahinduka

Mu nyandiko igenewe itangazamakuru, iki kigo cyagize kiti “Umwuka mu karere ka Rubavu “si mwiza” – ariko ntibifitanye isano na Nyiragongo. Abatuye i Rubavu barakangurirwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) gitangaje amakuru y’uko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo REMA cyohereje abakozi bacyo mu karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Ikigo REMA kiri kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo gisanzwe gikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka, kikanafata ibipimo byinshi ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo. Ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe kera.

Gusa ibipimo byafashwe ku mwuka bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bikagaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka (particulate matter) twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

Kugabanuka k’ubuziranenge bw’umwuka muri ako karere ntibifitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka, ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gazi ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.

Bitewe n’uko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Abaturarwanda kandi barashishikarizwa gushyira muri telefoni zabo porogaramu ibafasha kubona amakuru ya buri kanya ku bipimo by’ubuziranenge bw’umwuka (Rwanda Air Quality Index) iboneka mu bubiko bya Google Play Store, cyangwa bagasura urubuga rwa internet aq.rema.gov.rw rubafasha kubona amakuru ya buri kanya y’ibipimo by’ubuziranenge bw’umwuka mu gihugu hose.

Ikigo REMA n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) bivuga ko bizakomeza gusuzuma ingaruka zose zishobora guterwa n’ikirunga cya Nyiragongo, hagenzurwa ibihumanya umwuka birimo nitrogen dioxide (NO2), ozone (O3), sulfur dioxide (SO2), particulate matter (PM), carbon monoxide (CO), na carbon dioxide (CO2).

Ikigo REMA kandi ngo kizakomeza gufata ibipimo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu muri ibi bihe ikirunga cya Nyiragongo kivugwaho kugaragaza ibimenyetso byo kongera kuruka, ibyavuye muri iryo sesengura bikazajya bitangarizwa Abaturarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *