Umwana wawe yakoze impanuka-intero nshya y’abatekamutwe

Abatemutwe mu Rwanda bagiye bakoresha amayeri menshi yagiye avumburwa, muri iki gihe ikigezweho ni gukura umutima ababyeyi bafite abana biga mu mashuri y’incuke bababwira ko abana babo bakoze impanuka bityo bakaba bagomba kohereza amafaranga yo kubajyana kwa muganga.

Kimwe no hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Karongi naho ubu butekamutwe bwahafashe intera nkuko bamwe mu babyeyi barerera ku kigo cya Etoile Rubengera kiri mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi babiganiriye na Radio Isangano. Bemeza ko muri iyi minsi bibasiwe n’abatekamutwe babahamagara cyangwa bakabandikira ubutumwa bugufi bababwira ko abana babo bakoze impanuka bakabasaba amafaranga bababeshya ko babajyanye kwa muganga.

Muri uyu murenge, ubwo butekamutwe bwadutse muri Gashyantare 2021. Bamwe mu babyeyi basobanura uko byagenze. Irikumwenatwe Samuel agira ati “Njye nari ndi ku kazi kuko nkorera i Kigali, mbona banyoherereje message (ubutumwa bugufi) ngo ni diregiteri wo kuri Etoile [ishuri umwana we yigaho) bambwira ko umwana wanjye w’umukobwa witwa Keza ngo yakoze impanuka, ngo moto iramugonze akomereka umutwe cyane. Bambwira ko bamujyanye kwa muganga ngo bari kubura amafaranga yihutirwa yo kumucisha muri scaneur(icyuma gifotora). Nendaga kuyohereza ariko mbanza kubaza madame kuko atuye i Rubengera,  ambwira ko ageze mu rugo agasanga umwana bambwiraga ko yakoze impanuka yavuye kwiga nta kibazo.

Irikumwenatwe asaba ubuyobozi kubafasha bugakurikirana izo numero kuko usanga abatekamutwe bamaze kuba benshi.

Undi mubyeyi byabayeho witwa Nyirabeza Florence agira ati “Nanjye abatekamutwe baherutse kumpamagara biyitirira diregiteri wa Etoiles bambwira ko umwana wanjye agize impanuka ukuboko kw’ibumoso kukaba kumuvuyeho; ubwo kubera abavandimwe bari hafi aho bahise bagera ku kigo bampa amakuru ko basanze abana ari bazima nta kibazo “.

Ubuyobozi bw’ishuri rya Etoile Rubengera abakora ubwo bushukanyi kuri telefoni biyitirira buvuga ko bwamenye aya makuru  bukongeraho ko bufite uburyo bukoresha mu kumenyesha ababyeyi mu gihe umwana yagize ikibazo.

Uwizeye Seth, umuyobozi w’iki kigo avuga uko abo batekamutwe babigenza n’ingaruka bigira kuri iki kigo, ati “Bahengeraga igihe cyo kuza ku ishuri cyangwa cyo gutaha bakavuga ngo umwana wawe baramugonze ariko banyiyitirira. Ubwo nyuma bagatangira kubaka amafaranga bavuga ngo umwana wawe bahise bamutransfera(Aamwohereza ku rindi vuriro) ngo baboherereze amafaranga kuri mobile money.”

Asaba ababyeyi kudaha amatwi abo batekamutwe kuko ngo iyo abana barera bagize ikibazo, ishuri hari uburyo ribafashamo.

Uwizeye ati “Iyo umwana yagize ikibazo tumwijyanira kwa muganga ,noneho umubyeyi tumumenyesha ko umwana afite ikibazo ariko turi kwa muganga; ababyeyi bakagombye  kumenya ko iyo aritwe  tumuhamagaye tumuhamagara kugirango wenda  bahagere cyangwa bazane assurance(Ubwishingizi) bw’abana ariko ntabwo tubaka amafaranga ,uzabaka amafaranga azaba atari twe.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera buvuga ko aya makuru butayazi ariko bugasaba ababyeyi gushishoza. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Twabugabo Andre ati “Ibibazo by’ubutekamutwe ni bwinshi cyane; ni ikibazo nyamukuru duhanganye nacyo
iyo mitwe ya gutyo rero ni ubwa mbere nyumvise ariko ikiriho cyo bisaba kuba umuntu wese agomba gushishoza”.

Uretse ubu bushukanyi bwo kubwira ababyeyi ko abana babo bagiriye ibibazo ku ishuri, mu murenge wa Rubengera handutse n’ubushukanyi bukorerwa mu nzira aho ababukora batega abaturage bakabatekera imitwe bakabiba ibyo baba bafite.

Muri rusange ubutekamutwe bwafashe intera mu Rwanda, aho ababukora bashuka abantu ko hari ababo bamaze gupfa, bakaba bakabasaba amafaranga yo kubinjiza mu buruhukiro. Hari abahamagara bavuga ko watsindiye amafaranga, wahawe impano cyangwa igihembo kuko witwaye neza mu gukoresha umurongo w’itumanaho cyangwa se ko watoranyijwe mu bakoresha umuyoboro w’itumanaho runaka, bakagusaba kohereza amafaranga kugira ngo ubashe guhabwa ibyo watsindiye.

Hari abacuruza imyenda nk’ibitenge bipfunyitse mu isashi igaragaza ko bikiri bishya, wakigura wagikura muri ya sashi ugasanga ari agace gato kacyo bafashe imbere bapfunyikamo ibindi bintu by’ibitambaro bashyira mu isashi bakabeshya umuguzi ko ari gishya.

Hari n’abakoresha uburyo bwo gusaba amafaranga ngo bahanurirwe ku bibi bizababaho bitwaje abihayimana. Hari kandi abavuga ko bayobeje amafaranga yabo kuri telefoni y’undi muntu, bagamije ko abohereza ari kuri konti ye ya telefoni ndetse n’abasezeranya abandi akazi muri sosiyete zikomeye.

Hari n’abashyira numero ya WhatsApp y’umuntu muri telefoni yabo, bakayikoresha kuri WhatsApp nk’aho ari nyirayo uyikoreshereza bagasaba abantu basanzwe baziranye na nyiri ubwite kubaguriza amafaranga mu izina rye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukunze kuvuga ko rwahagurukiye abishora muri bene ibyo bikorwa by’ubutekamutwe kugira ngo batabwe muri yombi bashyikirizwe inzego z’ubutabera. Bityo rusaba uwo ubwo butekamutwe bwaba bwarakorewe cyangwa ubonye ibikorwa bifitanye isano na bwo kwihutira kubimenyesha ishami rya RIB rimwegereye.

RIB inakangurira abantu kwirinda guha code zabo za WhatsApp umuntu wese wahamagara azisaba kuko aba ashaka kuzikoresha muri ubwo bujura.

Abandi RIB isaba gushishoza no kugira amakenga ni aboherereza abantu amafaranga bakoresheje telefoni kuko hari igihe baba ari abo batekamutwe bayasaba mu izina ry’ishuti z’abo binjiriye mu ikoranabuhanga ryabo.

RIB isaba ko uwahura n’ikibazo cyose cyerekeranye n’ubwo butekamutwe yahamagara kuri nimero itishyurwa ari yo 166.

Hejuru ku ifoto : Abakinaga umukino w’ubutakamutwr