Umuvunyi yaburiye abiyandikishaho imitungo itari iyabo

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko abemera kwandikwaho imitungo itari iyabo baba bari kwikururira ibihano bikomeye.

Yabivugiye mu  kiganiro cyaciye kuri Televiziyo Rwanda cyagarukaga ku kurwanya ruswa n’akarengane. Madame Nirere avuga ko abemera kwandikwaho imitungo itari iyabo, bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe batazi neza inkomoko yayo.

Agira ati “Abantu batekereza ko ruswa ari ugutanga no kwakira amafaranga gusa. Ariko gufata umutungo w’abantu ukemera kuwubika uba uri gushyigikira ruswa, iyo ufashwe urabihanirwa.”

Yungamo ko urwego akuriye rwahagurukiye iki cyaha rufatanyije nz’indi zibishinzwe zitandukanye. Ati “Buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rwakira raporo y’imitungo tubonera mu gusuzuma neza buri muntu n’imitungo ye, ku buryo hari abagaragara ko iyo bafite batasha kuyibonera hakareba aho yaturutse aribwo usanga hamenyekanye uwayimwanditseho.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) mu mpera z’umwaka ushize rwatangaje ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ari cyo cyiza ku isonga mu byaha bya ruswa bikigaragara cyane, kuko nko mu byaha bya ruswa 2783 uru rwego rwakurikiranye mu myaka itatu ishize, 1279 muri byo ari ibyo kunyereza umutungo.

Ubwo  Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yatangizaga ibiganiro bigamije kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika, byahuje abayobozi batandukanye bashinzwe kurwanya ruswa, byabaye muri 2019 yahamagariye ibihugu bigize umugabane wa Afurika guhagurukira ikibazo cya ruswa gikomeje kuwuhombya, ndetse n’umutungo w’uyu mugabane uhishwa mu bihugu bitandukanye.

Ni mu gihe mu 2015 Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yagaragaje ko Afurika ihomba akayabo ka miliyari 148 z’amadorali ya Amerika buri mwaka kubera ruswa.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ruswa ihari, guhisha imitungo bihari kandi byose ari kanseri, ibi byose byangije kandi bikomeje kwangiza ibihugu n’ubuzima bw’abaturage, bitari Abanyafurika gusa ahubwo ikaba ari kanseri y’isi, ariko uyu munsi turavuga Afurika.”

Busingye yavuze ko Afurika ari ahantu ntangarugero aho ibihugu byaho byangijwe ndetse n’ubuzima bw’abaturage bugahura n’ingorane kubera ruswa, no guhisha imitungo bikomeje kuhagaragara.

Yavuze ko nubwo uyu munsi hashyizweho uburyo bwo kugaruza iyi mitungo ndetse hakaba hari ibyakozwe, gusa ngo ntabwo bishimishije.

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje guhura n’ikibazo cyo kugaruza imitungo yabyo yaba iyanyerejwe iri imbere muri byo bihugu n’iyajyanwe hanze, ibi bikaba biterwa no kubura gahunda zihamye zishyirwaho zo kuyigaruza, kubura ubushobozi no kudafatanya.

Gusa yatangaje ko icyo kwishimirwa gihari ni uko hari imiryango mpuzamahanga no mu karere igaruza iyi mitungo yamaze gushyirwaho, asaba abari muri iyi nama kuyikoresha mu gihe bashaka kugaruza imitungo yo mu bihugu byabo yasahuwe.

Uwari Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, yabwiye abitabiriye iyi nama ko kurwanya ruswa bitareba leta gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati “Twese turi hano tuzi uburyo ruswa imunga ubukungu bwacu, ruswa muri politike no mu bukungu ituma umuryango wose uhura n’akaga.”

“Ruswa ntishobora kurwanywa gusa n’amategeko ahubwo bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika, inzego zose zikiyemeza kuyirandura ndetse n’abaturage ubwabo bakabigiramo uruhare.”

Yavuze ko hakenewe ko abaturage bahabwa ubushobozi bwo kumenya ibikorwa, ibibakorerwa na serivisi ibagenerwa.

Murekezi yavuze ko kugaragaza imitungo y’abayobozi no kugaruza ibyanyerejwe mu Rwanda, ari ibintu bibiri bikoreshwa ngo ikibazo cya ruswa kirwanywe.

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yo yagaragaje ko mu 2018 hatanzwemo ruswa yitwa nto, ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7,717,641,193.