Birababaje kubona mu mugezi impapuro abagore bakoresheje isuku-Dr Gashumba

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije(Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) riratabariza ubuzima bw’abanyarwanda bushobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye ziterwa n’ihumana ry’imigezi yo mu Rwanda irimo Nyabarongo ikomeje kumenwamo imyanda itandukanye.

Uhagaze ku kiraro kinini kiri  inyuma Gare ya Nyabugogo, hari ruhurura nini ya Mpazi imena amazi yayo mu mugezi wa Nyabugogo, nawo ukomeza muwa Nyabarongo igakomeza mu ruzi rwa Akagarera rwimena mu rwa Nil, nayo ikajya mu Nyanja ya Mediterane.

Muri iyi ruhurura hari imyanda itandukanye yagiye imenwamo, ikomeza muri iyo migezi, ibyo umushakashatsi ku bijyanye n’ibidukikije Dr Gashumba Damascene aasanga bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu. Ni mu gihe ishyaka Green Party risaba ko hari ikigomba gukorwa mu maguru mashya.

Dr Gashumba avuga ko iyo myanda ikomeza mu cyogogo cya Nyabarongo gikomeje kwibasirwa n’ibikorwa bishobora guteza indwara zikomeye abanyarwanda zirimo iz’ubuhumekerero, izo mu nda z’iterwa n’umwanda ndetse na kanseri.

Ati : “Hari ikigega[ikimoteri] cy’imyanda cya Nduba kivamo amazi mabi akomeza muri Nyabarongo aciye mu mugezi wa Nyabugogo. Hari ahacukurwa amabuye y’agaciro ntihasubiranywe noneho imyanda ivuyemo igatwarwa mu mazi yisuka muri Nyabarongo… ibi byose ni bimwe mu bibangamiye iki cyogogo, ariko binagira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.”

Gashumba avuga ko bibabaje kuba abatuye Kigali [yita abasirimu] nabo bagira uruhare muri iri yangirika rinateza ibibazo ku buzima bwa muntu.

Ati “ Abakobwa b’abasirimu za mpapuro z’isuku yabo ugasanga nazo bazinaze mu migezi na za ruhurura, kandi utazi n’indwara barwaye nyamara zishobora kugira ingaruka mbi cyane ku buzima bwa muntu.”

Ikindi akomozaho n’ibinyabutabire bituruka mu mazi abakora mu magaraji n’ahogerezwa imodoka bamena muri uyu mugezi ku buryo bishobora guhumanya ubuzima bwa muntu mu gihe uriye ibiribwa byagiyeho[ibinyabutabire] atabihishije neza.

Yungamo ati “ Iyi myanda iragenda ikaba no ku biribwa bikiri mu mirima nk’amashu n’imboga, iyo ubiriye utabyogeje neza cyangwa utabitese neza, ni bimwe mu biteza indwara z’ubuhukemero n’izindi zifitanye isano na diarhee[impiswi] ndetse na za kanseri. Ku bijyanye n’amafi bwo birabujijwe kurya ayipfushije kuko yakwicwa n’izo ngaruka.

Iyangirika ry’ibyogogo mu Rwanda bifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima ryakunze kugarukwaho n’Ishyaka Green Party rifite  mbere ya byose kurengera ibidukikije birimo na muntu nkuko bigaragara muri manifesto yaryo. Iri shyaka kandi ryagiye rikomoza ku cya Sebeya muri Rubavu, igihe ryiyamamarizaga amatora y’abadepite n’aya perezida wa Repubulika.

Green Party irasaba Leta n

Abayobozi ba Green Party; Carine, Dr Frank na Claude barebera hamwe icyakorwa mu kubungabunga Nyabarongo

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iryo ryijeje abanyarwanda, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Isi wahariwe kurengera ibidukikije wizihizwa tariki 22 Mata buri mwaka. Kuwa Kane tariki 23 Mata 2021 abayoboke baryo bagiye gusura umugezi wa Nyabarongo, aho banakoze isuku.

Nyuma y’ibyo babonye Umuyobozi w’iri shyaka Depite Dr Frank Habineza avuga ko bahagurukiye ikibazo cy’ibyo biboneye muri iki cyogogo.

Ati “Turacyakora ubushakashatsi ku bijyanye n’iyangirika, bugiye kurangira, ariko hari byinshi twabonye bimenwa muri Nyabugogo na Nyabarongo birimo amacupa, pamperisi z’abana, imyanda iva mu nganda n’ibindi byinshi, ndetse n’itaka rituruka ku misozi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biteye ikibazo gikomeye”.

Ishyaka Green Party rivuga ko ryabonye imyanda myinshi muri Nyabugogo
Abayoboke ba Green Party bibonera uburyo Nyabarongo ikomeje kwangizwa na muntu

Dr Habineza asaba abanyarwanda kuba inshuti z’ibidukikije bakagira uruhare mu kubibungabunga, ariko akanasaba na leta kugira icyo ikora mu kubungabunga iki cyogogo.

Iri shyaka risaba ko abantu batora umuco wo kumena imyanda ahabugenewe , rikagaya abitwikira ijoro bakamena pamperisi na cotex mu migezi, za ruhurura, ibihuru n’amashyamba.

Icyogogo cya Nyabarongo  kiri ku buso bwa kilometerokare 3000, gikora ku turere umunani twa Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyanza, Ruhango, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe.

Icyogogo cy’uruzi rwa Nyabarongo
Kubera isuri Nyabarongo bayigereranya n
Nyabarongo yangijwe n’ibikorwa bitandukanye, hano ni hafi y’ahubatse urugomero rwa Nyabarongo muri Muhanga
Imyanda iri muri ruhurura ya Mpazi i Nyabugogo