Umuryango ushakisha abakekwaho jenoside baba mu Bufaransa wizeye ko Kanziga azaburanishwa

Agathe Habyarimana, die ehemalige First Lady Ruandas.

Perezida w’umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu Burayi ukorera mu Bufaransa-CPCR, ufite icyizere ko Kanziga Agathe, umugore wa Habyarima Juvenal wahoze ayobora u Rwanda azashyira akaburanishwa.

Alain Gauthier uyobora uyu muryango avuga ko ari urugamba biyemeje kandi batazahagarika abakekwaho kugira urwo ruhare badakurikiranwe. Akomoza kuri dosiye ya Kanziga, Gauthier yabwiye The Source Post ko basabye ko yakurikiranwa guhera mu 2007 kandi ngo ntibacitse intege.

Agira ati “Twatanze ikirego muri Gashyantare 2007. Kugeza uyu munsi ntakigaragaza ko atazakurikiranwa ngo aburanishwe. Ntekereza ko abacamanza hari icyo bari gukora kuri dosiye ye, ariko hashize igihe kinini.”

Iby’ikibazo cya Kanziga biherutse kubazwa perezida Macron ubwo yari mu Rwanda, avuga ko ari ikibazo atavugaho kuko kireba umuntu ku giti cye, ahubwo ko ubutabera ari bwo bugomba gutanga igisubizo, yongeraho ko biyemeje gufatanya nk’abakuru b’ibihugu gufatanya mu by’ubutabera, abakekwaho jenoside bagakurikiranwa.

Iby’icyo kibazo kandi biherutse gukomozwaho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yavuze ko uretse na Kanziga urutonde ari rurerure, gusa ngo ari ku isonga yarwo. Ku bijyanye n’icyakorwa ngo babe bashyikirizwa ubutabera, avuga ko u Bufaransa babamo aribwo buzafata umwanzuro, kuko we atabutegeka icyo bukora.

Mu 2020, umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro yavuze ko Agathe Kanziga wakwiye kugezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwa ku bwo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi Ndahiro yabitangaje nyuma y’aho ku wa 3 Ugushyingo 2020, Kanziga agaragariye mu rukiko rw’i Paris nk’umwe mu batangabuhamya bashinjura Paul Barril uri gukorwaho iperereza ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Agathe Kanziga ni umwe mu b’imbere mu bateguye Jenoside. Iyaba hari hari ubushake bwa politike yari kuba yaraciriwe urubanza mu Bufaransa cyangwa akoherezwa mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Muri iki kirego, akwiye kuba aburanishwa hamwe na Paul Barril. Agathe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ntabwo ari umutangabuhamya usanzwe wo gushinjura.”

Alain Gauthier, avuga ko Kanziga hari ikirego cye bwite kimutegereje, nyuma y’impapuro zisaba ko aburanishwa batanze mu 2007, icyo ni cyo kirego twakwifuza kubona kijya mbere. Kanziga afite imyaka 79, igihe kiri kwihuta, nk’uko bimeze no ku bindi birego bisa.”

Kanziga uba mu Bufaransa afatwa nk’umwe mu bavugaga rikijyana mbere no muri jenoside yahitanye abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yakunze gusaba ko yatabwa muri yombi.

Impapuro zisaba ko Kanziga yakoherezwa mu Rwanda, zateshejwe agaciro n’u Bufaransa mu 2011.U Bufaransa bwigeza kwima Kanziga ibyangombwa byo guturayo byemewe n’amategeko, ari ko ntiyigeze anirukanwa muri icyo gihugu.