Prof Silas Lwakabamba asigaye ayobora ishami rya kaminuza iri mu zikomeye ku Isi

Prof Silas Lwakabamba wabaye umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na Minisitiri w’uburezi n’uw’ibikorwa remezo yagizwe umuyobozi wa Kaminuza Coventry ku mugabane wa Afurika.

Iby’uyu mwanya we mushya biri ku rukuta rwe rwa twitter ahanditse ngo [Regional Managing Director (Africa), Coventry University, Kigali,Rwanda.] Bivuze ko akorera i Kigali mu Rwanda.

Kaminuza ya Coventry[L’université de Coventry/ Coventry University] ni ishuri ryo mu Bwongereza ryashinzwe mu 1843 n’ishuri  Coventry School of Design ryaje kubyara iyi kaminuza iherereye mu mujyi wa wa Coventry, yakira abanyeshuri basaga ibihumbi 17  biga ibijyanye n’ubwubatsi bugezweho cyane ku bijyanye no gukora imodoka [l’ingéniérie et du design automobile]. Rifite kandi abasaga ibihumbi 19 biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Mu  2017 iri shuri ryatoranyijwe nka kaminuza isumba izindi mu zigezweho [modern university] mu Bwongereza nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru  Guardian University Guide. Iri shuri rikoresha ingengo y’imari isaga miliyoni 787.5 $ ni ukuvuga asaga miliyari 787 mu mafaranga y’u Rwanda.

Lwakabamba yari amaze igihe abantu bibaza aho aherereye nyuma yo kuva ku buyobozi bwa kaminuza ya Inatek-Kibungo yavuzwemo ibibazo bitandukanye agatandukana nayo mu 2017.

Wikipedia itangaza ko Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda  ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania. Muri icyo gihugu ni naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye akomereza mu Bwongereza aho yize muri kaminuza ya Leeds mu bijyanye n’ubukanishi bugezweho mu bijyanye n’ubwubatsi bw’ibihambaye (Mechanical Engineering).

Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y’uko aza mu Rwanda.  Mu 1997 yabaye umuyobozi Mukuru w’iyahoze ari KIST. Mu 2006 aba  umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda aho yavanywe mu 2013 aba Minisitiri w’ibikorwa remezo. Muri Gashyantare 2013 – Nyakanga 2014 yabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo. Muri Nyakanga 2014-Kamena 2015 aba Minisitiri w’Uburezi, aho yaciye agahigo ko kuba umuyobozi wayoboye iyi minisiteri mu gihe gito. Mu gihe mu Kwakira 2015 – Nzeri 2017 yabaye umuyobozi wa INATEK Kibungo.

Ikirango cy’iyi kaminuza