Umukinnyi wa Amavubi Kwizera Olivier yakatiwe

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe gisubitse, Kwizera Olivier n’abo bafatanywe banywa urumogi.

Nkuko biri mu cyemezo cy’urukiko, Kwizera usanzwe ari umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yakatiwe uyu mwaka kimwe na bagenzi be Ntakobisa David, Mugabo Ismael, Rumaringabo Wafiiq, Sinderibuye Seif,  Kalisa Amerika Djuma, Mugisha Adolphe, Runanira Amza.

Icyo cyemezo kivuga ko buri wese ahanishijwe igihano cy’umwaka umwe gisubitse.

Bategetswe kandi kwishyura amagarama y’urukiko angana n’ibihumbi 10 Frw, bakwanga akava mu mitungo yabo ku ngufu za leta.

Rwanategetse ko urumogi rwafatiriwe rutwikwa.

Abakatiwe bari barezwe n’ubushinjacyaha ku ikoresha ry’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Uhawe igihano gisubitse akirangiza ari hanze, ariko ashobora gukora ibindi byaha bituma ahita afatwa agafungwa bityo nacyo akakirangiriza muri gereza.

Itegeko ngenga rigena amategeko ahana mu ngingo ya 85 risobanura isubikagihano.

Muri iri Tegeko Ngenga, isubikagihano ni
icyemezo cy’umucamanza gihagarika
irangizarubanza ku gihano cy’igifungo
kitarengeje imyaka itanu (5) iyo uwagikatiwe atigeze ahanishwa mbere mu rubanza rwabaye ndakuka igihano cy’igifungo cyangwa igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro kirenze amezi atandatu (6).

Icyemezo cy’umucamanza gisubika igihano kigomba kuba gisobanuwe kandi gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha aburanisha. Gishobora gusubika igihano cyose cyangwa
igice cyacyo kandi gishobora gutangwa ku bihano by‟iremezo cyangwa by’umugereka.

Bivuze ko igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, iyo mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y’umwaka umwe(1) no kurenga imyaka itanu (5), uwakatiwe atongeye guhamwa n’icyaha cy’ubugome
cyangwa icyaha gikomeye yakoze kuva ku munsi icyemezo gihagarika irangizarubanza cyabaye ndakuka. Iyo bitabaye bityo, igihano cyari
cyarasubitswe kimwe n’igihano ku cyaha
gishya birateranywa kandi bikarangirizwa rimwe.

Icyemezo cy’umucamanza gisubika igihano kigomba kuba gisobanuwe kandi gifatwa mu rubanza rumwe ‘urw’icyaha aburanisha. Gishobora gusubika igihano cyose cyangwa igice cyacyo kandi gishobora gutangwa ku
bihano by’iremezo cyangwa by’umugereka.

Ihagarikwa ry’igihano ntiribuza gutanga
amafaranga y’urubanza, ay’indishyi
z‟akababaro no kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu bikomoka ku gukatirwa. Icyakora, kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu bivaho igihe igihano kiba cyataye agaciro hakurikijwe ingingo ya 86 y’iri tegeko ngenga.