Rubavu: Ba gitifu b’utugari barindwi beguye

Abanyamabanga nshingwabikorwa barindwi bo mu tugari 7 beguye mu nshingano zabo kubera ibikorwa byo kutubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 aho bayoboraga.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yahuje komite nyobozi y’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje ko abeguye babikoze ku bushake bwabo bwite.

Icyitezwe ni uko n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batari kwitwara neza nabo bashobora kubakurikira.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…