Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana(byinshi kuri we)

Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly biravugwa ko yitabye Imana.

Uyu muhanzi wo mu njyana ya Hip Hop wamamaye mu Rwanda yari amaze igihe afungiye muri gereza ya Kigali iri i Mageragere aho yari akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, biravugwa ko yaguye mu bitaro bya Muhima nkuko TV1 yabitangaje. Uyu muhanzi yahigaga abandi mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Ese ubundi Jay Polly ni muntu ki?

Jay Polly ni umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rimwe mu akomeye rya Primus Guma Guma Superstars ryabaye ku nshuro ya kane (PGGSS4),

Amwe mu makuru arimo ikinyamakuru Izuba rirashe kiyakesha abantu babanye nawe n’imbuga za internet.Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly avuka ku babyeyi babiri ari bo: Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Jay Polly yize mu mashuri y’inshuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry’ubukorikori.

Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali nubwo hari abavuga ko yaba yaravukiye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Major X mubyara wa Jay Polly yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu bwana bwa Jay Polly yabaga i Butare mu Karere ka Huye.

Major x yagize ati “Jay Polly twarabanye tukiri abana aho twabaga ahantu bita ku Mukoni ujya i Tumba urenze kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda”.

Tuyishime akaba afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Nirere Hafsa bivugwa ko babana nk’umugore n’umugabo nubwo batasezeranye imbere y’amategeko.

Uko Jay Polly yinjiye muri muzika

Kuririmba Jay Polly abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y’abana.

Nk’uko bitangazwa n’abazi Jay Polly muri icyo gihe bavuga ko mu gihe cyo kuririmba wasangaga yambaye ipantalo igiye gutakara hasi nk’abaraperi bari bakomeye ku isi muri icyo gihe.

Jay Polly gukunda injyana ya Hip Hop abikomora kuri mukuru we witwa Maurice.

Mu mwaka wa 2002, Jay Polly ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nibwo yagiye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho (dance moderne) ryitwaga “Black powers”.

Muri 2003 Jay Polly ageze muri E.S.K nibwo yahuye na Green P kubera ukuntu yari azi kubyina byatumye bakomeza gukorana.

Umwaka wakuririyeho nibwo afatanije na Green P , Perry G bashinze itsinda baryita “G5” icyo gihe bandika indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo uwitwa BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise “Nakupenda” yarikozwe mu njyana ya R&B.

Muri 2004 nibwo Jay Polly, Green na Perry G bakoze indirimbo ikozwe mu njyana ya Rap bayita “Hi Hop Game”.

Uburyo Jay Polly yinjiye muri Tuff Gangz

Kubera ko yari amaze kubona ko afite impano yo kwandika indirimbo we na mugenzi we Green P baje guhura na Lick Lick watunganyaga indirimbo muri icyo gihe muri studio yitwa “ONB” ikorera ku Kicukiro yumvise ukuntu baririmba abahuza na Bull Dogg n’uko iryo tsinda ryaje kuvuka.

Zimwe mu ndirimbo bakoze, ariko ntizamenyekana ni Money yakozwe na Jay Polly, Green P akora iyo yise “Nyumvira” n’aho Bull Dogg akora “Abirabura”.

Impamvu izi ndirimbo zitamenyekanye byagiye biterwa n’uko amajwi yazo wasangaga atameze neza kubera ikibazo cy’ibyuma byabaga bitameze neza, aho Lick Lick agiereye muri studio ya F2k nibwo batangiye gukora indirimbo ndetse zirakundwa izo ni nka: Kwicuma, Target ku mutwe n’izindi.

Mu minsi mike nibwo baje guhura na P Fla wari umaze igihe atari mu Rwanda aba abaye umwe mu baraperi bagize itsinda rya “Taff Gangz” kuko nawe yakoraga injyana ya Hip Hop.

Nyuma y’aho nibwo Fireman nawe yaje kuza kwiyunga nabo kuko yari asanzwe ari inshuti magara ya Bull Dogg kandi akaba yarakoreshaga injyana ya R&B bamwita “Akon”.

P Fla ntabwo yaje gukomezanya na Taff Gangz kubera ko hari ibyo atumvikanaga na Jay Polly bijyanye n’amafaranga.

Aho Jay Polly yakoze

Kubera ko Jay Polly yize ibijyanjye n’ubukorikori yaje kuba umwe mu banyamuryango ba “Ivuka” ishyirahamwe ry’abanyabugeni ryakorerega ku Kacyiru. Mu mwaka wa 2009 biba ngombwa ko amara amezi atandatu aba i Rubavu akorera muri ateliye (atelier) ya “Ivuka” aho yakoraga akazi ko gushushanya.

Jay Polly yagiye akora indirimbo zigakundwa muri zo harimo: Akanyarirajisho, Ndacyariho ndahumeka” ndetse byaje kumuha n’amahirwe yo kujya mu marushanwa ya Primus Guma Guma super Star.

Muri 2011 nibwo Jay Polly yatorewe kujya mu marushanwa ya PGGSS, ariko ntiyegukana umwanya wa mbere kuko waje gutwarwa na Tom Close.

Mu mwaka wa 2012, Jay Polly yabaye uwa kabiri akurikiye King James wegukanye irushanwa rya Primus ku nshuro ya kabiri (PGGSS2).

Umwaka wa 2013, nibwo Jay Polly yatutse abanyamakuru aho yavuze ko za kaminuza ziri gusohora amadebe, bituma atabasha kuba umwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya Primus ku nshuro ya gatatu (PGGSS3).

Nyuma Jay Polly yaje gutumira abanyamakuru yiyumvagamo biganjemo abakora ku maradiyo abasaba imbabazi, gusa byaje kuvugwa ko hari icyari kibyihishe inyuma kuko ngo icyo yari agamije kwari ukugira ngo izina rye rizagaragare mu marushanwa ya Primus ya 2014 ndetse biramuhira kuko ari we waje ku mwanya wa mbere.

Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, ndetse agenda yerekana ko ashoboye mu Ntara zose z’u Rwanda aho byagaragaye ko akunzwe ku rusha abo bahanganye barimo na Senderi waranzwe n’ibikabyo nko gutega amahembe nk’inka, kwikorera ibijumba, kwambara nk’abasiganwa ku magare n’ibindi.

Kuwa 30 Nyakanga 2014, nibwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 birangira Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.