Kamonyi: Ukekwaho kwica umucuruzi akoresheje icupa yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukekwaho kwica umucuruzi amuhoye amafaranga  200 Frw yagombaga kumugarurira. 

Umugabo wavutse 1988 akekwaho kuba ku itariki ya 10/8/2021, ubwo yari ari mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yarishe umusore ucuruza muri butike wo mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

Uregwa yagiye muri butike y’uwaje kwicwa hari .u masaha ya saa moya z’ijoro, aguramo icupa ry’inzoga, yishyura inote y’amafaranga 2 000 frw, nyiri butike aramugarurira ariko amusigaramo amafaranga 200 frw, amubwira ko aza kuyamuha nyuma.

Uregwa yahise amena ikirure cy’urugi rwa butike, atangira no gutera amabuye hejuru ya butike, nyakwigendera ajya kubibwira umukuru w’umudugudu nawe amubwira ko azajya kumukemurira ikibazo mu gitondo, nyakwigendera agiye asanga uregwa yamutegeye mu nzira amukubita icupa mu musaya anamutemesha igisate cy’icupa ku ijosi imitsi iracika, ava amaraso .

Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.