Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku Isi yapfuye, ibanga ryo kuramba kuri we

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza wari umugabo mukuru kurusha abandi ku Isi kuva mu kwezi kwa kabiri nyuma y’urupfu rwa Chitetsu Watanabe Umuyapani nawe wari ufite imyaka 112 yapfuye.

Itangazo ry’umuryango wa Weighton rivuga ko kuwa kane mu gitondo “yapfuye mu mahoro asinziriye, azize cancer” aho yari atuye nkuko biri mu nkuru dukesha BBC.

Uyu mugabo yavukiye ahitwa Hull tariki 29/03/1908.

Umuryango we uvuga ko yari “afite inshuti nyinshi, nyinshi cyane”. Ko yakundaga gusoma no kuganira politiki, tewolojiya, ibinyabuzima n’ibidukikije kugeza mu bihe bye bya nyuma.

Umuryango we ugira uti: “Twishimira ko kugeza ku gihe cye cya nyuma Bob yari umuntu usetsa, ugwa neza, ufite ubumenyi kandi uganira, ufite abuzukuru n’abuzukuruza. Tuzamukumbura cyane”.

Bwana Weighton yizihije isabukuru ye ya nyuma atari kumwe n’abantu kubera ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown) zari ziriho kubera Covid-19.
Yanze kwakira ikarita yo kumwifuriza isabukuru nziza ivuye ku mwamikazi w’Ubwongereza, avuga ko adakeneye ibiva mu misoro ya rubanda, gusa mbere yari yarakiriye izigera ku 10 zivuye ku mwamikazi.

Mu buzima bwe, Bwana Weighton yabaye injeniyeri, yakoreye muri Taiwan, Japan na Canada.

Mu bwana bwe

Yigeze kubwira BBC ati: “Ntekereza ko guseka ari ibintu by’ingenzi cyane.
“Akaga kenshi kari ku Isi gaterwa n’abantu bikomeza”.

Yavuze ko ibanga ryo kuramba ari “ukwirinda gupfa”.

Bwana Weighton asize abana babiri, abuzukuru 10 n’abuzukuruza 25.

Ntakirutimana Deus