Musanze: yagiye kwiba yihinduye umugore

Umugabo witwa Musabyimana Alphonse yafatiwe mu cyuho ari kwiba ibikoresho byo mu nzu birimo iby’ikoranabuhanga, yigize umugore.

Ubutumwa bwahererekanyijwe nyuma y’itabwa muri yombi, bugira buti” Musanze Sector, Cyabagarura Cellule, Bukane Village, saa 09h30 kuwa 27/05/2020, (izina rye twarivanyemo) w’imyaka 24( yigize umugore). Akomoka mu Murenge wa Nyange mu kagari ka Muhabura mu mudugudu wa Ntarama (ababyeyi be twabavanyemo) yibye Twarayisenze Diogène w’imyaka 37 (amazina y’ababyeyi be twayavanyemo) ,yatoboye inzu yafatanwe Flat 1, Ibitenge 3, Radio 1 Amplificateur 1,Decodeur, CD, yafatanwe kandi indangamuntu ID 1999580051354061 ya KARAMIRA Jean Paul,wo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi.

Uko yafashwe yambaye n’ibyo yafatanwe

Ubu ari kuri sitasiyo ya polisi ya Cyuve

Iyi nkuru turacyayikurikirana…