Uko ubuzima bwa Papa Francis buhagaze nyuma yo kubagwa

Abategetsi b’i Vatican bavuze ko ukubagwa amara kwa Papa Francis kwagenze neza.

Ubu butegetsi bw’i Vatican ariko nta byinshi bwavuze ku buryo amerewe.

Umuvugizi wa Papa, Matteo Bruni, ntiyavuze igihe ibyo bikorwa byo kumubaga byamaze cyangwa uko byagenze muri rusange nkuko VOA yabitangaje.

Bruni ntiyavuze kandi niba Papa yahise agarukana ubwenge nyuma yo guterwa umuti wo kumusinziriza(ikinya; anesthesie), cyangwa igihe ateganya kumara muri ibyo bitaro.

Amakuru y’iyinjira mu bitaro by’Umushumba wa kiliziya Gatolika yari yatangajwe amasaha make abonetse ariko aramutsa abakiristu i Roma aho aba. Abaramutsa, yababwiye ko mu kwezi kwa cyenda azagendera ibihugu bya Hongriya na Slovakiya mu kwezi kwa cyenda uno mwaka.

Papa Fransisko w’imyaka 84, ku cyumweru yari yasabye abakiristu kumusabira, nubwo atabisobanuye yasaga n’uganisha kuri uko kubagwa kwe.

Yagiye kwivuza nyuma y’ububabare yagize mu mubiri. Yabazwe na Professor Sergio Alfieri inzobere mu byo kubaga ikorera mu bitaro byigenga A. Gemelli Polyclinic biri mu Butaliyani. Muri rusange papa ntakunze kugaragaza ibibazo by’ubuzima nk’abageze mu myaka ye, gusa bivugwa ko arya ifunguro ryuhariye(regime) nkuko yaritegetswe.