Cyamunara yifashishije ikoranabuhanga iraha ijambo abishyuzwa ku mitungo yabo

Umuturage ugomba kwishyura biciye muri cyamunara yashyizwe igorora ko ashobora gushaka umugurira umutungo we ku mafaranga menshi kugirango abone uko yishyura ndetse anasagure, ni amahirwe mashya ari mu buryo bwo guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bwo kurangiza inyandiko-mpesha hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwatangijwe kuri uyu wa kabiri Nyakanga 2021 na Leta y’u Rwanda biciye muri minisiteri y’ubutabera.

Ubu buryo buje gushyigikira umucyo mu butabera bw’u Rwanda nkuko byemejwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Busingye Johnston ngo buravanaho icyuho cy’abakomisiyoneri bashoboraga kudobya ibya cyamunara iciye mu mucyo n’ibindi bibazo byagaragaramo.

Minisitiri Busingye avuga ko by’akarusho uterezwa umutungo cyamunara na we yashyizwe igorora ngo umutungo we ugurwe amafaranga menshi.

Agira ati “Imymvire ya cyamunura yajyaga isa naho ibyo gushaka amafaranga menshi ashoboka bisa nkaho bitari mu biri imbere… ubu gahunda  ihari ni uko ikigurishwa cyagurwa  amafaranga afatika, agasagura.”

Akomeza avuga ko nabo bagomba guhaguruka bagafatanya n’abishyuza bashake ababaha amafaranga menshi, ku buryo uterezwa cyamunara yishyura uwo agomba kwishyura ariko na we agasagura, bityo bikagirira akamaro impande zombi.

Asaba abishyuzwa kubikora ku neza bakishyura ibyo bishyuzwa ku neza, birinda ko bigera mu nzira zituma bishyura ikiguzi kinini kurenza icyo bari gutanga mbere.

Ku ruhande rw’ubu buryo, urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ruvuga ko rutazihanganira abanyamwuga barwo bazagaragaraho amakosa nkuko byemezwa na Balinda Anastase, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uru rugaga.

Yemeza ko ubu buryo buzihutisha cyamunara kandi bigateza imbere ibyo gukorera mu mucyo.

Uburyo bushya bwa cyamunara

Ubu buryo bushya bugenwa n’itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryamaze kuvugururwa rigasohoka no mu igazeti ya leta,  ryagenaga ko cyamunara ikorwa mu buryo bubiri. UBwa mbere abapiganwa biyandikishaga mu ikoranabuhanga bakongera guhura bwa nyuma imbonankubone kuko ingingo ya 225, agace ka kane, yagenaga ko cyamunara irangirizwa aho umutungo uherereye.

Ibi byavuyeho, urugendo rwo kurangiza cyamunara ruzajya rukorwa mu ikoranabuhanga (e-auctioning) kugeza ku musozo, abashaka kuyitabira baciye ku rubuga www.cyamunara.gov.rw.

Hari Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’inyandikompuruza. Aya mateka yunganirwa n’Amabwiriza mashya y’Umwanditsi Mukuru(muri RDB) agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate.

Ibyo bivuze ko niba hari umuntu ubereyemo umwenda  ikigo cy’imari kandi igihe cyagenwe n’amasezerano mu kwishyura kitarubahirijwe, ikigo cy’imari kibimenyesha umwanditsi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere[RDB] na we agatanga ububasha bwo guteza cyamunara[ kugurisha muri cyamunara ingwate yatanzwe], bityo hagashakwa umuhesha w’Iinkiko uzashyira icyo cyemezo mu bikorwa.

uwo muhesha ahita atangaza cyamunara kuri rwa rubuga  www.cyamunara.gov.rw, ruri kuri interineti, ushaka kwinjira mu ipiganwa yiyandikisha kuri urwo rubuga agatanga ingwate ya 5% y’agaciro k’uwo mutungo[ kaba kagenwe n’abagenagaciro] asubizwa iyo atatsindiye ikigurishwa, yagitsindira akayaheraho yishyura.

Ku munsi wa karindwi iyo cyamunara itangijwe, hatangazwa igiciro kinini cyatanzwe, iyo basanze kingana byibura na 75% by’umutungo utezwa cyamunara, uwatanze ayo mafaranga aba awutsindiye. Iyo amafaranga yatanzwe atageze kuri 75% hashobora kongerwaho iminsi irindwi  nabwo bikagenda nka mbere[ny’ir’umutungo na banki basaba ko ipiganwa rikomeza]. Iyo ntawagejeje kuri 75% by’agaciro k’ikigurishwa hashobora kongerwaho iminsi irindwi, ariko kuri iyo nshuro ntabwo cyamunara isiba, kuko uwatanze amafaranga menshi ari we uhabwa uwo mutungo.

Muri izo nzira zose za cyamunara, nyir’umutungo asabwa gushaka abaguzi batanga amafaranga menshi, bityo bikamufasha kwishyura akaba yagira n’icyo asagaura.

Uwatsindiye umutungo kuko aba yatanze 5% by’igiciro gisabwa, yongera kwishyura 95% yasigaye, iyo atabashije kwegukana isoko ayasubizwa mu minsi itatu.