Uko Ndayizigiye na Mukantwari basezeraniye mu bitaro

Uwagusaba gutanga urutonde rw’ibishobora gukorerwa kwa muganga, ushobora kubitondekanya ari byinshi, ariko nta gushidikanya ko ubukwe butaba buri kuri urwo rutonde.

Nyamara kuri Charlotte Mukantwari na Gabin Ndayizigiye bo mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, nta gisibya yagombaga kubaho ku rukundo rwabo – kabone niyo byaba ari mu bitaro.

Nyuma yaho Gabin akoreye impanuka mu ntangiriro y’icyumweru gishize ari nacyo cy’ubukwe bwabo, yibajije byinshi.

Yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Maze kubona ngize iyo ‘accident’ [impanuka]…, nashoboye kwibaza nti, ‘Ni Shitani idashaka ko uwo munsi uba?’ Numvaga nyine ko uwo munsi w’itariki ya kane [y’uku kwezi kwa karindwi], ari umunsi wanjye mu buzima,..twateguranye na we, ugomba kuba”.

“Utabaye nari kumva ari nkaho Imana yantereranye”.

 

 

Charlotte na Gabin

No kuri Charlotte kandi na we ngo iyo gahunda y’ubukwe bwabo ntiyari gusiba.

Ati: “Jyewe ukuntu mukunda, ni ukuri nubwo hari haciyemo ibyo bibazo bya ‘accident’, ariko nakomezaga mbona ko bitasibira”.

Gabin na Charlotte

Mu gusezerana kwabo mu bitaro, Charlotte avuga ko yasezeranyije umugabo we Gabin kuzamukunda iteka, yaba arwaye cyangwa ari muzima.

Gabin na we amusezeranya ko bazabana mu byiza cyangwa mu bibi, yaba arwaye cyangwa ari muzima.

Byageze aho gute?

Gabin avuga ko we na Charlotte bari bamaze imyaka bakundaga kandi bariyemeje kubana nk’umugore n’umugabo.

Nuko habura iminsi ine ngo ubukwe butahe, Gabin akora impanuka agongwa n’imodoka bimuviramo kuvunika akaguru.

Ati: “Nisanze ndyamye mu muferege, ukuguru kubyimbye, abari bandwaje batinya no kubimubwira [Charlotte], ko yabimenya ko nababaye cyane nk’uko, ariko bageraho barabimubwira ahita aza”.

Charlotte na Gabin

Charlotte avuga ko yari yakomeje kumutelefona ngo amubaze niba yageze imuhira nyuma yuko bari bahuye, telefone ya Gabin igacamo ariko ntihagire uyitaba. Nyuma yo kubimenya Charlotte yamugezeho, afatanya n’abamurwaje.

Gabin avuga ko yabonaga ko ari nkaho ubukwe bwabo butakibayeho, ariko atangazwa n’ibyo Charlotte yamubwiriye mu bitaro.

Ati: “Yakomezaga kubona aho ndyamye, akabona ukuguru kwamaze gucika, ariko agakomeza kunganiriza akambwira [ati], ‘Nk’ubu Imana yaguha koroherwa, ntitwareba ko iyo gahunda ishoboka?'”

“Yarabimbajije nkuko turi kumwe turi babiri, biranantangaza cyane mu gihe abandi bakobwa ashobora kuba abona ko mbaye nk’ikimuga ko bidakwiye ko yanguma i ruhande”.

Gabin na Charlotte bakira impano mu bitaro

Nyuma Gabin ngo yagejeje icyo gitekerezo kuri padiri mukuru wo muri paruwasi yabo mu Kirundo, amubwira ibyabaye by’iyo mpanuka, undi amubwira ko amategeko ya Kiliziya Gatolika yemera ko naho bahasezeranira.

Nuko ubuyobozi bw’ibitaro butegura icyumba cyo gusezeraniramo kwabo, butegura n’akagare k’abarwayi ko kumufasha kuva ku gitanda cyaho arwariye.

Gabin avuga ko byabaye nk’igitangaza ku bantu bari bari kuri ibyo bitaro.

Charlotte na Gabin

Nubwo padiri yari yabahishe isaha nyirizina yo gusezeraniraho, mu kwirinda akavuyo kashoboraga guterwa n’imbaga yahururiye ubwo bukwe bwabo, ngo ntibyabujije ko nubundi ubukwe bwabo bwitabirwa n’imbaga.

Ati: “…Umunsi mukuru ugenda neza, baduha umugisha, twambikana impeta, duhita dusubira haruguru mu cyumba ndwariyemo”.

Charlotte avuga ko umunsi Gabin yakize bazashimira Imana cyane, ariko ko nta bundi bukwe buzabaho kuko nta wusubiramo ubukwe.

Kuri Gabin we, ateganya ko nibabona urubyaro, igihe umwana wabo azaba yabatijwe ari wo mwanya bazahuza imiryango yabo.

Ati: “… Tuzabyibukiranya byose, ube umunsi mukuru umeze neza, n’imiryango yose batubone twese turi hamwe dukomeye”.