Ubuhamya bwa Perezida wa Sena kuri Senateri Kalimba witabye Imana

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Kalimba Zephyrin witabye Imana azize uburwayi.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter ya Sena y’u Rwanda buvuga ko Sena y’u Rwanda yababajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Senateri Hon. Kalimba Zephyrin. Twifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Dr Iyamuremye ati : “Hon. Kalimba yari Umusenateri mwiza witangira imirimo, ubuzima bwe yabaye mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza cyane cyane abasigajwe inyuma n’amateka, no muri Sena ntiyegeze ahwema kandi yakoranaga ubwitonzi. Abantu bose baramukundaga.”

Uretse kuba umusenateri Dr Kalimba yabaye umuyobozi w’Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda (COPORWA), umuryango yashinze mu myaka 1990.  Yabaye umujandarume (Polisi) mbere ya Jenoside aho yamaze imyaka ine n’amezi umunani, nyuma aza gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda. Mu 1997 yayoboye Ihuriro ry’Imiryango yita ku Basigajwe inyuma n’amateka mu Karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests). Mu 2012 yatoranyijwe mu basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, umwanya yagumyeho kugeza mu 2020 ubwo manda ye yarangiraga.

Kalimba asize umugore n’abana n’abana icyenda. Yavukiye mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Biteganyijwe ko Kalimba azashyingurwa kuwa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

Reba ikiganiro IGIHE yigeze kugirana na Kalimba Zephyrin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *