U Rwanda rwagaragaje ko rwateye intambwe ku burenganzira bwa muntu rusabwa byinshi

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda yavuze ko ugereranyije n’ibyo basabwe gukosora ubushize, igihugu cyateye intambwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yari mu nama iri kuba kuva mu cyumweru gishize izwi nka ‘Universal Periodic Review’ (UPR), aho ibihugu bigize  Loni (UN/ONU) bivuga uko bihagaze, bikanakeburwa, mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango imwe mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko mu Rwanda hakiri ibikorwa bikabije bibuhonyanga.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ejo kuwa mbere yabwiye abari muri UPR ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirijwe kandi biteganywa mu itegekoshinga.

Yavuze ko “uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’uburenganzira bwo guhurira hamwe mu mahoro bidasabirwa uburenganzira mbere yo kubikora”.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ariko yo ivuga ko amategeko mu Rwanda ategeka abashaka guhura ari benshi, kwigaragambya mu mahoro, gushinga imitwe ya politiki n’ibindi biri mu burenganzira bw’ibanze, bagomba kubanza kubisabira uburenganzira.

Iyi miryango ivuga ko ibi binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu buvugwa mu itegekoshinga, n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye nabwo u Rwanda rwashyizeho umukono, kandi bibuza abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuvuga ibyo bashaka.

Icyo ibindi bihugu byasabye u Rwanda?

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uhagarariye Ubwongereza yavuze ko hari intambwe iboneka u Rwanda rwateye mu bukungu, uburenganzira, n’uburindanganire bw’umugore n’umugabo.

Gusa avuga ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Commonwealth, kizanawuyobora umwaka utaha, barusaba kubahiriza ibiranga uyu muryango birimo demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ubwongereza bwasabye u Rwanda kwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku bwicanyi, impfu ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y’amategeko.

Ubwongereza kandi busaba u Rwanda kurengera no gufasha abanyamakuru gukora bisanzuye nta bwoba bwo kwihimurwaho, n’abategetsi bakubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru.

Uhagarariye Brazil yasabye u Rwanda kubahiriza amategeko mpuzamahanga agendanye no kubuza ishimutwa ry’abantu.

Yasabye kandi ko u Rwanda rwumva kandi rugakorana n’urukiko rwa Africa ruharanira uburenganzira bwa muntu.

Uhagarariye Lithuania yasabye u Rwanda kwemeza amasezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Uhagarariye Canada yashimye umuhate n’intambwe u Rwanda rugezeho mu kubahiriza uburinganire bw’umugore n’umugabo.

Gusa asaba ko ibikorwa byo gufungira abana n’ababyeyi mu bigo binyuranye, leta y’u Rwanda yita ibyo gucumbikira inzererezi n’abandi babangamiye sosiye, bikwiye guhagarara.

Uhagarariye Norvege, yasabye u Rwanda gufata ingamba zo kubahiriza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, no kurinda abanyamakuru ihohoterwa n’akarengane.

Yasabye kandi u Rwanda “kwemera ko hakorwa iperereza ryigenga ku birego by’iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibi bivugwa ahafungirwa abantu”.

Ivomo :BBC

The Source Post

Loading