Kamonyi: Gitifu uvugwaho gukubitira mu ruhame abaturage bambaye ubusa yahagaritswe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga gaherereye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Mbonyubwayo Emmanuel, ushinjwa n’abaturage gusanga abashakanye mu buriri akabakubita bari mu gikorwa cyo gutera akabariro, akanabakurikirana hanze akabakubita bambaye ubusa yahagaritswe ku mirimo.

Abaturage bo muri aka kagari bari bamaze iminsi bavuga ko abandagaza abakubitira ku karubanda bambaye ubusa, byatumye bamusabira kujyanwa mu kigo ngooramuco cyangwa akeguzwa ku mirimo ye. Inkuru yamenyekanye cyane ni iyatambutse tariki 25 Mutarama 2021, aho uyu muyobozi yavuzweho gukubita umugabo n’umugore abasanze mu buriri, nyuma  bakamuhunga bambaye ubusa, akabasanga ku karubanda akabakubita. Nyuma hagaragaye undi muturage amukubitira mu ruhame yambaye ubusa imbere y’abana n’abakuru.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwari bwatangaje ko icyo kibazo butari bukizi, gusa bwemeza ko bugiye kugikurikirana nkuko byemezwa na Meya Tuyizere Thaddée.

Agira ati “Turabikurikirana….. kandi dufite inzego dukorana zifite ubushobozi bwo gukurikirana buri kintu cyose, ubu rero numva turi bubijyanemo tugakurikirana kandi uwo twasanga yabigizemo amakosa arabihanirwa, yaba ari ibijyanye n’akazi, ariko yaba ari no kuvogera uburenganzira bw’undi hari inzego zibikurikirana…”

Uyu muyobozi yamaze guhagarikwa by’agateganyo nkuko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabitangarije Iriba News, agira ati “Es. yabaye  ahagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza kuri ibi byaha aregwa, turebe niba ari ukuri cyangwa bamubeshyera.”

Mu karere ka Musanze hari abayobozi barimo ba gitifu b’imirenge bagiye bakurikiranwaho guhohotera abaturage, bamwe muri bo bamaze kubihamywa n’inkiko ndetse ziranabahana mu gihe abandi bakiburana. Abayobozi basabwa kenshi kuyobora abaturage batabahutaza, n’abaturage bagasabwa kugandukira ubwo buyobozi bakurikiza amategeko.

Inkuru bifitanye isano :Kamonyi: Gitifu aravugwaho gukubitira abaturage mu ruhame bambaye ubusa