U Rwanda mu bihugu Afurika Yunze Ubumwe yizeje urukingo izatanga mu byumweru bitatu

Ibihugu 16 byagaragaje ko byifuza kwakira inkingo za coronavirus mu zizatangwa na Afurika yunze ubumwe (African Union -AU) kandi intego ni uko izi zitangira gutangwa mu byumweru bitatu.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ya John Nkengasong ukuriye ikigo cyo kurwanya ibyorezo cya AU atangaza ibi, gusa ntiyavuze itariki iyo gahunda izatangiriraho nkuko bitangazwa na BBC ikeshwa iyi nkuru

Mbere, AU yabanje kubona doze miliyoni 270 z’inkingo izakura ku bazikora ikaziha ibihugu bigize umuryango, mu cyumweru gishize AU yavuze ko yabonye aho izakura izindi doze miliyoni 400 za AstraZaneca.

Ni mu gihe mu minsi ishize Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ko igiye gufasha ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ibiha inkingo (doze) za COVID-19 miliyoni 35.

U Rwanda ubu rufite umubare w’abamaze kwandura Covid-19 n’abo ihitana ukomeje kwiyongera,kuko abayanduye barenga ibihumbi 10 mu gihe abo yahitanye ari 128, ruri mu bihugu bizahabwa  izo nkingo.

Muri iyo gahunda byavuzwe ko u Rwanda ruzahabwa doze miliyoni 2 n’ibihumbi 600 mu gihe u Burundi na Sudani y’Epfo buri gihugu kizahabwa doze miliyoni 2 n’ibihumbi 300. Kenya izahabwa doze miliyoni 10 n’ibihumbi 800, Tanzania izahabwa doze zisaga miliyoni 12, Uganda ihabwe 9 n’ibihumbi 100. Ethiopia yo izahabwa miliyoni 23 n’ibihumbi 100 mu gihe Somalia izagenerwa doze miliyoni 3 n’ibihumbi 200.

Ibihugu bimwe bya Afurika byatangiye gukingira birimo Misiri, Guinea, Morocco na Seychelles.

Afurika y’Epfo, ifite umubare munini w’abapfa n’abandura iki cyorezo muri Afurika, kuwa mbere nibwo yakiriye icyiciro cya mbere cy’inkingo ariko gahunda yo gukingira ntiratangira.

Ibihugu byinshi bya Afurika bizabona inkingo muri gahunda mpuzamahanga ya Covax, itandukanye n’iyi ya AU, gusa hari n’ibiteganya kwivuganira n’inganda zikora inkingo.

Ibihugu bimwe bya Afurika nk’u Burundi, Eritrea, Gabon, Lesotho, Madagascar na Tanzania ntibiri ku rutonde rw’agateganyo rw’ibizahabwa inkingo muri gahunda ya Covax.

OMS ivuga ko ibihugu bitari kuri urwo rutonde rwatangajwe kuwa gatatu “byiguriye inkingo ubwabyo, ntibyazisabye, cyangwa se ntibirashyirwa mu bazazihabwa”.

Covax igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo kuko hari impungenge z’uko ibihugu bikize biri kuzigwizaho ku buryo ibi bishobora kuburiramo.

Umuyobozi wa Afurika Yunze ubumwe, Cyril Ramaphosa, unayobora igihugu cya Afurika y’Epfo, aherutse kuvuga ko bateganya  gutanga doze miliyoni 270 z’uru rukingo ku bihugu bya Afurika, gusa ngo zigera kuri miliyoni 50 zikazaboneka hagatu ya Mata na Kamena 2021.

Izi nkingo ni iz’uruganda Pfizer, AstraZeneca zifite ibirango by’ikigo cyo mu Buhinde  (Serum Institute of India) na Johnson & Johnson.

Sosiyete Pfizer izagenera Afurika doze miliyoni 50, mu gihe  Johnson & Johnson izatanga izigera kuri miliyoni 120, hanyuma  AstraZeneca izatanga doze miliyoni 100. Zikazatangwa bitarenze mu mpera za Werurwe uyu mwaka.

Perezida  Ramaphosa avuga ko hariho gahunda yo gufasha ibihugu bikennye kubona uru rukingo ku bufatanye bw’ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) na Gavi Vaccine Alliance initiative.

Afurika ifite gahunda yo gukingira abayituye 60% ni ukuvuga abasaga miliyoni 780 ku bayituye basaga miliyari 1 na miliyoni 300 mu rwego rwo kugirango imibiri y’abayituye igire ubudahangarwa bwo guhangana n’iyi ndwara. Ni ukuvuga ko hakenewe doze zisaga miliyari na miliyoni 500, buri muturage akagenerwa doze ebyiri. Izo doze zisaba miliyari 10 z’amadolari ya Amerika, mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyari hafi ibihumbi 10 (10.000.000.000.000 Frw).

U Rwanda ruri mu myiteguro yo guhabwa uru rukingo, rwaguze ibyuma bikonjesha (Frigo) bifite ubushobozi bwo kubika ubwoko bwose bw’inkingo za COVID-19 zimaze gukorwa n’ibihugu binyuranye , muri iyi minsi rwaguze ibindi 5 byatwaye asaga miliyoni 50 FRW nkuko byemezwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Ibi byuma bije byiyongera ku bindi u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha mu kubika neza inkingo ngo zitangirika, gusa byo bikagira umwihariko w’uko bishobora kuzikonjesha ku kigero cya dogere -40 na -86.

Kugeza ubu abatuye Afurika basaga miliyoni eshatu bamaze kwandura iki cyorezo, abagera ku 72,805 cyarabahitanye, Afurika y’epfo ifite umubare munini w’abanduye ni kimwe mu bihugu bikeneye izi nkingo nyinshi. Iki gihugu kimaze gupfusha abantu 33,163, ku banduye 1,231,597, ijanisha ry’abapfa rigeze kuri 57.4%.

Inkuru bifitanye isano : U Rwanda mu bihugu bigiye kugabana doze z’inkingo miliyoni 35 za COVID-19