Cameroun: Inyoni zibasiye imirima y’abaturage

Abategetsi muri Kameruni baravuga ko miliyoni z’inyoni zogogoje hegitari ibihumbi z’imirima y’imyaka ku mupaka w’amajyaruguru igihugu gihana na Cadi na Nijeriya. Abahinzi bavuga ko bagotewe hagati y’inyoni, inzovu zibatera, hamwe n’imyuzure mu karere kari hafi guhura n’inzara.

Ibrahim Mohamed, Meya w’umujyi wa Waza, avuga ko akanama ayoboye kadashobora gushyiraho impuguke mu by’indege, bavuze ko zikenewe mu guhashya ibyo binyoni binini.

Avuga ko icyo ashobora gukora, ari kubonera ibiribwa bya buri munsi, urubyiruko amagana rugerageza kurwana kuri iyo mirima ruyirinda inyoni.

Avuga ko uburo ari igihingwa cy’ibanze mu buzima bw’abantu hafi 50,000 batuye akarere ka Waza. Akavuga ko abahinzi bagemura ubwo buro muri Cadi, muri Nijeriya no mu nganda zo mu mijyi yo mu majyepfo ya Kameruni nka Douala na Yaounde, bityo bakabasha kugaburira no kurera abana babo.

Avuga ko guverinema ya Kameruni yananiwe gufasha abahinzi na za kajugujugu n’indege zakwirukana inyoni, bikaba bigaragara ko ubukene n’inzara bizaba bihashinze imizi mu mezi ari imbere.

Abatuye mu karere ka Waza bavuga ko izo nyoni zaherukaga gutera mu myaka 32 ishize. Icyo gihe guverinema yohereje infashanyo y’ibiribwa byari bicye cyane ugereranyije n’ibyari bikenewe. Bavuga ko banahawe ifumbire n’imbutso zo guhinda bundi bushya. Ariko ko bakomeje kubaho mu bukene kugeza ku wundi musaruro w’uburo.

Midjiyawa Bakari, guverineri w’intara ya Far North, Waza iherereyemo, asanga izo nyoni ari kimwe mu bintu byinshi bibangamiye umusaruro w’ibiribwa mumajyaruguru ya Kameruni. Yongeraho ariko ko ari ngombwa ko abana barimo gusubira mu mashuri nyuma y’imyaka myinshi batajyayo biturutse ku bitero by’abakoresha iterabwoba ba Boko Haram, batagomba kugira ikibarangaza.

Ivomo:VOA

The Source Post