U Bwongereza: Minisitiri Patel wari mu masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yeguye

Priti Patel, Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, washyize umukono ku masezerano y’igihugu cye n’u Rwanda agamije “kurengera” abimukira boherezwa mu Rwanda yeguye muri Guverinoma. Yeguranye n’abandi bayobozi babiri.

Abari kuvugwa cyane uretse Priti Patel, hari ministiri ushinzwe umuco  Nadine Dorries bose bavuze ko begura mu gihe Liz Truss azaba yabaye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza.

Ni mu gihe Liz Truss Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza uherutse gutorwa yahuye n’umwamikazi w’ubwami bw’u Bwongreza mbere yo gutangira imirimo ye.

BBC dukesha iyo nkuru yabwiwe ko Dorries yasabwe kutegura ariko akavuga ko ashaka gusubira kwandika ibitabo.

Ku ruhande rwa Patel we yatangaje icyemezo cye mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’intebe uherutse kwegura mu Bwongereza Boris Johnson.

Ni mu gihe ariko byavugwaga ko minisitiri w’intebe mushya Truss yashoboraga kuvana madame Patel ku mwanya yariho, mu gihe yari gutangaza abagize Guverinoma ye nshya.

Gusa Patel yari kuri uwo mwanya guhera mu 2019.

Patel yasinye amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu buryo budakurikije amategeko mu Bwongereza, icyemezo cyaje gusubikwa mbere gato yuko abo bimukira bafata indege iberekeza mu Rwanda. Kugeza ubu iby’iki kibazo biri mu nkiko.

Urugendo rwa mbere rw’indege yagombaga kugeza abo bimukira mu Rwanda, rwari rwahagaritswe muri Kamena uyu mwaka nyuma y’uko Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu ruvuze ko abacamanza b’i Londres bagomba kubanza gufata umwanzuro niba iyo gahunda ikurikije amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *