U Bufaransa: Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe burundu mu rw’ubujurire

Urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa rwakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira igihano cya burundu. Ni igihano n’ubundi bari barakatiwe n’urukiko rw’iki gihugu ariko nyuma bakajurira.

Urukiko rwashimangiye ibyaha bari bahamijwe birimo icyaha cya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Aba bagabo bagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi basaga ibihumbi 3 bari barahungiye muri kiliziya GAtolika ya Paruwasi Kabarondo.Iki gihano bari baragisabiwe n’ubushinjacyaha, ariko bo n’ababunganira bakavuga ko ari abere ahubwo bakwiye gufungurwa kukk ngo bakumbuye u Rwanda.

Ntakirutimana Deus